Intumwa y’Imana, Gary E.Stevenson, umwe mu Bayobozi b’Itorero LDS azasura u Rwanda

Yanditswe na Samson Iradukunda
Kuya 16 Gashyantare 2019 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Intumwa y’Imana, Elder Gary E. Stevenson, umwe mu bayobozi b’Itorero, The Church of Jesus Christ of Latter –Day Saints (LDS) ku Isi ategerejwe mu Rwanda mu rugendo azasuramo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse akazahura n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Gary E. Stevenson umwe mu ntumwa 12 ziri ku ruhembe rwa LDS, itorero rifite icyicaro i Salt Lake City muri Leta ya Utah imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 63 azagera mu Rwanda ku Cyumweru, tariki 17 Gashyantare 2019. Urugendo rwe azarutangira agirana inama n’abayobozi b’Itorero LDS mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel. Abazayitabira n’abandi bayoboke ni we uzabagaburira ijambo ry’Imana.

Gary Stevenson mu bikorwa ategerejwemo kandi harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku wa Mbere, tariki 18 Gashyantare 2019 saa tatu kugeza saa tanu z’igitondo mbere yo kwerekeza i Kagugu aho azasura urusengero rumwe rw’iri torero.

Uyu mugabo wahoze ari umushoramari ukomeye mbere yo kwiyegurira Imana azanagirana ikiganiro n’itangazamakuru, asoze umunsi ahura n’abamisiyoneri b’itorero LDS mu Rwanda.

Stevenson Ku wa 20 Gashyantare 2019, azahura na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman.

Amateka avunaguye y’Itorero LDS n’incamake ku myizerere yaryo

Itorero rya LDS ryashinzwe n’Umunyamerika Joseph Smith mu 1830. Abayoboke baryo bazwi cyane nk’Abamorumoni [Mormons] kubera igitabo cy’iri torero “The Book of Mormon, Another Testament of Jesus Christ” gifatwa nk’Isezerano rya gatatu ryiyongera ku rya Kera n’Irishya bigize Bibiliya.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri LDS mu Karere k’u Rwanda muri Misiyoni ya Uganda, Mouzoun Damien, yavuze ko iri torero rifite abayoboke basaga miliyoni 16 ku Isi barimo abagera ku 1000 babarizwa mu rwa Gasabo.

Abayoboke b’iri torero rya gikirisitu bagendera ku Ijambo ry’Imana riri muri Mariko 16:15 rigira riti “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.”

Abizera bo muri LDS bafata urusengero nk’ahera h’Imana bituma bahubaha cyane kurusha ahandi hose ku Isi.

Itorero rya LDS rifata umuryango nk’igice cy’ingenzi kiruta ibindi aho rigira n’imyemerere ivuga ko ugushyingirwa k’umuryango bikomeza kubaho na nyuma y’urupfu.

Umuryango nk’inkingi yubakiyeho itorero utuma abayoboke bita cyane ku bikorwa bihuriza hamwe abawugize birimo amasengesho, kwiga ibyanditswe no kwidagadura.

Abubatse ingo mu itorero bashishikariza abandi gukundana cyane no gukomeza umubano wabo, kugendera mu nzira y’imana, gukunda igihugu n’abagituye, gukora cyane, kuvugisha ukuri, kwita ku burezi no gukorera abandi.

Ibikorwa byo gufasha abatishoboye

Mu kwita ku bababaye mu bikorwa by’urukundo, abayoboke ba LDS bigana urugero rwa Yesu Kirisitu rwo gufasha abakene n’indushyi.

Mu bihe by’ibiza n’impanuka, Itorero rya LDS rifasha abahuye n’ibyago ribashakira ibyangombwa nkenerwa by’ibanze binyuze mu muryango urishamikiyeho witwa LDS Charities.

Iri torero rifatanya n’Imiryango Mpuzamahanga ikora ubutabazi ku bahuye n’ibyago bitunguranye irimo Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Rotary International, Islamic relief, Catholic Relief Services n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).

Mu burezi, iri torero rifasha urubyiruko kubona uburezi binyuze mu Kigega Mpuzamahanga cyaryo cyita ku Burezi kizwi nka Perpetual Education Fund aho urubyiruko rwishyurirwa amafaranga y’ishuri mu yisumbuye na za kaminuza.

Iki kigega kimaze gufashirizwamo urubyiruko rurenga ibihumbi 60 kubona uburezi.

Intumwa y’Imana, Gary Stevenson, umwe mu Bayobozi b’Itorero LDS azasura u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza