Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yatangije umuryango yitiriye umugore we witabye Imana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kanama 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Evangeliste Emmanuel Kwizera ukorera ivugabutumwa mu itorero Restoration Church yatangije umuryango ‘La Kunda Foundation’, ugamije gukomeza ibikorwa byiza byaranze umugore we Kunda Thérèse umaze umwaka yitabye Imana.

Kunda yitabye Imana tariki ya 6 Kanama 2017, azize indwara ya kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atanu. Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye.

Abasenganye n’abakoranye na we bamufataga nk’inkoramutima ndetse bamushima ubutwari bwamuranze no kwicisha bugufi yagiraga imbere y’abantu bose.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 mu rusengero rwa Restoration church ku Kimisagara ubwo hibukwaga umwaka Kunda amaze yitabye Imana, Umuvugabutumwa Kwizera yatangaje ko yatangije umuryango ‘La Kunda Foundation’ ugamije gushyigikira ibikorwa byiza byaranze umugore we.

Uyu muryango uzibanda ku gutera inkunga yo kwiga abana bakennye kurusha abandi, gufasha abashakanye kubaka ingo zabo neza no gukora amasengesho yo gusengera ibihugu bitarageramo ubutumwa bwiza.

Mu kiganiro na IGIHE, Evangeliste Kwizera Emmanuel yavuze ko ibyo umuryango La Kunda Foundation uzibandahao bijyanye n’ibyo umugore we yakoraga akiri ku isi.

Yagize ati “Ni ibikorwa byaranze umufasha wanjye Kunda Thérèse mu buzima bwe hano mu isi. Yanamenyekanye cyane mu bikorwa by’imigendekere myiza y’ubwisungane mu buvuzi (mutuelle de santé), igikorwa benshi bemeza yakoraga akunze kandi afitiye ishyaka.”

Kwizera yakomeje avuga ko kubaho atari uguhumeka gusa, ahubwo iyo wakoze neza n’igihe utakiriho imirimo yawe myiza iguherekeza.

Ati “Kubaho si ukuba uhumeka gusa, ushobora kubaho kandi utakiriho. Imirimo y’abakiranutsi irabaherekeza iyo barangije igihe cyabo mu isi.Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse mu bikorwa by’indashyikirwa byaranze umugore wanjye akiriho ndetse n’uruhare rwiza yagize mu rugo rwacu mu myaka icumi twamaranye”

Kwizera Emmanuel akomeje umurimo w’Imana mu Muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu gihugu cya Kenya.

Kunda yatabarutse afite imyaka 37 asigira umugabo we abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Yamenyekanye cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.

Kunda yari afite inkoni y’ubudiyakoni mu itorero Evangelical Restoration Church muri Paruwase ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikirisitu.

Kwizera yavuze ko kubaho atari uguhumeka gusa, ahubwo iyo wakoze neza n’igihe utakiriho imirimo yawe myiza iguherekeza
Kwizera (iburyo) yavuze ko yashinze umuryango uzakomeza ibikorwa byiza umugore we yakoraga
Inshuti n'abavandimwe bongera kwihanganisha Kwizera
Hatanzwe ubuhamya butandukanye
Abantu batandukanye baje kwifatanya na Kwizera kwibuka umugore we umaze umwaka yitabye Imana
Abakirisio benshi baje mu muhango wo kwibuka Kunda no gutangiza umuryango wamwitiriye
Kwizera (ibumoso) n'umufasha we Kunda akiri ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza