Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingoro y’Abami mu Rukari n’Umupaka wa Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 07:55
Yasuwe :
2 0

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye Ingoro y’Abami mu Rukari mu Karere ka Nyanza, akomereza mu Ntara y’Iburengerazuba asura umupaka muto uzwi nka ‘Petite Barrière’, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku ruhande rw’u Rwanda yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka; Umuyobozi Mukuru Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, n’abandi.

Nyanza yafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961. Mu Murenge wa Busasama ahazwi nko mu Rukari niho hari Ingoro z’Abami, hakaba urugo rw’Umwami Mutara wa III Rugahigwa, watwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959.

Habitse amateka akomeye y’Igihugu kuko hagaragara ibimenyetso bitandukanye by’Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda, byakoreshwaga hambere.

Perezida Nyusi yeretswe ibice bitandukanye biranga iyi ngoro, avugirizwa umurishyo w’ingoma ndetse nawe arizihirwa atangira kugerageza uko abandi babikora. Minisitiri Mushikiwabo yanamweretse uko abagore bo hambere basyaga bifashishije urushyo n’ingasire, ibintu wabonaga byamushimishije cyane.

Uyu muyobozi yanatunguranye ari kwagaza inka z’Inyambo akoresheje inkuyo ndetse anyuzamo akubita ikivugirizo yigana abashumba bazo.

Amaze gusura ibice bitandukanye byo mu Rukari yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko yishimiye kumenya amateka y’u Rwanda ati “Murakoze kuduha amahirwe yo kumenya amateka yanyu.”

Yakomereje ku mupaka i Rubavu

Perezida Nyusi yageze mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho yasuye ‘Petite Barrière’ ihuza u Rwanda na RDC, umupaka unyurwaho n’abaturage bari hagati ya 45000-50000 ku munsi.

Yabanje gusuhuza abaturage ku mupaka, yitegereza urujya n’uruza rw’abantu ku n’uburyo bakoresha amakarita bambuka.

Kuri uyu mupaka hari udukarita Abanyarwanda bahawe, ku buryo ugeze ku mupaka hari ibyuma byabugenewe akozamo ka gakarita ubundi agashyiraho n’igikumwe, icyuma kigafunguka agatambuka. Abanye-Congo bo bambuka bifashishije amakarita y’itora y’impapuro kuko ari zo ndangamuntu zabo.

Abaturage bari bakereye kumwakira ndetse abo ku ruhande rwa RDC yanabaramukije mu Giswahili ati “Jambo Ndungu”, nabo barikiriza bati “Jambo Président”, bamuha n’amashyi y’urufaya, arakomeza asura uyu mupaka.

Yakomereje mu cyumba ry’Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka, asinya mu gitabo cy’abashyitsi. Uyu muyobozi yagize n’umwanya wo kuganira n’umwe mu bafite ubumuga ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’u Rwanda na RDC, amugaragariza uburyo aba yaje gushaka ubuzima, mu rurimi rw’Igiswahili.

Perezida Nyusi yagize ati "Ni nk’uru uru rujya n’uruza hagati ya Congo n’u Rwanda dukeneye, turifuza ko abantu bagenda mu bwisanzure, ubu nibwo buzima nyabwo bw’Abanyafurika. Dukeneye gufunguranira imipaka, ibintu byose mu mahoro, tukabyaza umusaruro ibyo dufite."

Perezida Nyusi yashimye uburyo abaturage kuri uyu mupaka bishimye, kandi bikaba bigaragara ko bakora mu bwisanzure n’umutekano.

Perezida Nyusi mu Rukari

Perezida Nyusi yeretswe bimwe mu bikoresho bya Kinyarwanda mu Rukari
Perezida Nyusi yerekanye ko azi gukoresha inkuyo
Minisitiri Mushikiwabo yeretse Perezida Nyusi uko bakoresha urusyo n'ingasire
Perezida Nyusi nawe yafashe umurishyo w'ingoma

Perezida Nyusi yakomereje urugendo i Rubavu

Abayobozi batandukanye baherekeje Perezida Nyusi i Rubavu
Perezida Nyusi ubwo yageraga ku mupaka i Rubavu
Abaturage bari baje kureba Perezida Nyusi
Umuyobozi Mukuru w'Abinjira n'Abasohoka, Anaclet Kalibata yereka Perezida Nyusi imikorere y'umupaka muto wa Rubavu
Perezida Nyusi asinya mu gitabo cy'abashyitsi ku mupaka wa Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza