Abakandida 521 bazatorwamo Abadepite 80 bemejwe bidasubirwaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kanama 2018 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje ko mu bantu 539 batanze kandidatire zabo bashaka kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, abagera kuri 521 ari bo babyemerewe, bivuze ko abangiwe ari 18.

Kuri uyu wa Kane NEC yatangaje mu bakandida bigenga hemejwe bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier. Undi umwe ari we Ntakaburimvano Théodore yarangiwe kuko atujuje ibisabwa.

Mu bakandida batanzwe n’imitwe ya politiki hemewe 302, aho mu Muryango FPR-Inkotanyi, PL, PSD abatanzwe bose bemewe.

Mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), abakandida 34 ryatanze, babiri ntibemerewe kwiyamamaza. PS-Imberakuri yatanze abakandida 45, icyenda ntibemererwa.

Mu byiciro byihariye, mu rubyiruko hatanzwe kandidatire 32, hemerwa 26. Mu bafite ubumuga hatanzwe kandidatire 10 zose ziremerwa, mu bifuza guhagararira abagore hemejwe abakandida 179.

Muri abo bagore harimo 23 bo mu Majyaruguru, 62 bo mu mayepfo, 39 Iburasirazuba, 39 Iburengerazuba na 16 bo mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, Christine Mukabunani mu cyumweru gishize ntabwo yari yagaragaye ku rutonde rw’agateganyo ariko ku rutonde ntakuka yagaragayeho.

Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko ugereranyije n’amatora y’abadepite yo mu mwaka wa 2013, abakandida uyu mwaka babaye benshi.

Yavuze ko icyo gihe abatanze kandidatire bose bari 441 hemezwamo 410 mu gihe uyu mwaka hatanzwe kandidatire 539 hakemezwa 521.

Icyo gihe mu batanze kandidatire, abagore bari 221 bangana na 50 %, ubu abagore ni 326 bagera kuri 60 %.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Abiyamamaza basabwe kwitwararika

Prof Mbanda yasabye abaziyamamaza kwitwararika, bubahiriza amabwiriza agenga abakandida mu bihe by’amatora, birinda gusebanya n’amacakubiri.

Yagize ati “Ni ukubibutsa ko ari abanyarwanda, ko bose biyamamaza bashaka kubaka u Rwanda. Nta wiyamamaza ashyira imbere gusenya igihugu, uwo n’abaturage ntibamuha amajwi. Basabwa kwiyamamaza gipfura.Uwiyamamaza avuga ibyo atekereza kuzakora ariko ntabwo ajya kunenga mugenzi we ibyo adashobora kuzakora.Ntabwo yaba yiyamamaza icyo gihe yaba abonera mugenzi we.”

Mbanda kandi yasabye abaturage gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida kugira ngo bazamenye abo bazatora, birinda kubogama no gushingira ku macakubiri.

Kwiyamamaza mu binyamakuru bya Leta byavuguruwe

Mbanda yavuze ko mu mabwiriza agenga abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza hari bike byavuguruwemo.

Yavuze ko ubusanzwe umukandida washakaga kwiyamamaza anyuze mu binyamakuru bya Leta yabanzaga kwandikira Komisiyo y’amatora, ikabimenyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ariko ubu byarahindutse.

Yagize ati “Ubundi yabibwiraga Komisiyo noneho ikaganira na RBA bakamwemera ariko ubu inzira yarahindutse. Yandikira RBA akaduha kopi kugira ngo tubashe gukurikirana tureba ko mu binyamakuru bya Leta abakandida bangana.”

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite igizwe n’imyanya 80. Ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Prof Mbanda yasabye abakandida bazayimamaza kuzitwararika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza