Loni yashimye amasezerano yasinywe n’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Kanama 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye (Loni) washimye intambwe yatewe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda yo gusinya amasezerano y’ubufatanye agamije kubyutsa umubano.

Loni yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo mu karere haboneke amahoro n’iterambere rirambye.

Ku wa Gatatu tariki 21 Kanama nibwo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano ashobora no gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Angola yari ahagarariwe na Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Ni amasezerano yitezweho kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka igera kuri itatu utifashe neza kubera ibirego u Rwanda rwagiye rushinja Uganda birimo gutoteza abaturage barwo, gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatanu mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru yasohoye itangazo rigaragaza ko Loni yashimye intambwe yatewe n’u Rwanda na Uganda.

Itangazo rigira riti “Umunyamabanga Mukuru yahaye ikaze isinywa ryabaye ku wa 21 Kanama i Luanda muri Angola, ry’amasezerano hagati ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda hagamijwe kubyutsa umubano hagati y’ibyo bihugu bibiri.”’

Rikomeza rigira riti “Arasaba impande zombi gushyira mu bikorwa ayo masezerano bivuye ku mutima, ku ntego yo kubyutsa umubano n’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu by’ibituranyi hagamijwe amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu Karere.”

Loni yashimye kandi abakuru b’ibihugu barimo Perezida João Lourenço wa Angola Felix Tshisekedi Congo ku ruhare bagize mu gutuma habaho isinywa ry’ayo masezerano.

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko witeguye gutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo amahoro no gukorera hamwe bisugire mu Karere.

Itangazo rigira riti “Umunyamabanga Mukuru yiteguye gutanga ubufasha mu nzira yatangijwe no mu zindi gahunda zigamije guteza imbere amahoro, ubufatanye no kwishyira hamwe kw’akarere.”

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda asaba kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.

Asaba guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.

Harimo kandi gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo n’ibindi.

Abakuru b'ibihugu bafatana urunana nyuma y'isinywa ry'amasezerano hagati ya Uganda n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza