AA UNI RWANDA Ltd igiye kujya ihuza abaguzi n’abagurisha hifashishijwe ikoranabuhanga

Ikigo gitanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga kikanacuruza ibikoresho byaryo, AA UNI Rwanda Ltd, cyafunguye ku mugaragaro urubuga kigiye kujya gikoresha mu guhuza abacuruza ibintu na serivisi zitandukanye mu Rwanda n’abaguzi.

AA Uni Rwanda Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda nka kimwe mu bigo bitatu byemewe bicuruza inyemezabwishyu zizwi nka Electronic Billing Machine (EBM) kuva mu 2013.

Ubusanzwe gushaka aho bacuruza ibintu runaka cyangwa servisi iyi n’iyi mu Rwanda, byakorwaga mu buryo bwo kubaza abantu cyangwa ugashakisha ikigo cyangwa umuntu kuri murandasi, ukabona imyirondoro ye iyo usanzwe umuzi.

Urubuga www.seek-uni.com nirwo abantu iki kigo kizandikaho amakuru y’ibigo n’abantu bacuruza ibintu na serivisi zitandukanye, kugira ngo umuntu ushaka kugura ikintu cyangwa serivisi, nahanyura ahuzwe n’umucuruzi bimworoheye.

Umuyobozi wa AA Uni Rwanda Ltd, Agha Ahmed Hussain Shirazi, yabwiye IGIHE ko bashaka korohereza abaguzi by’umwihariko, kandi iyi serivisi izaba ikoreshwa ku buntu.

Ati “Turashaka korohereza abaguzi kubona ibigo cyangwa abantu batandukanye, barenze umwe bacuruza ibintu byose na serivisi zose wakenera mu Rwanda, kandi umuguzi azajya ahabwa iyi serivisi ku buntu, ahuzwe n’abacuruzi barenze umwe we yihitire mo.”

Yavuze ko byagoranaga kubona nk’abantu ku giti cyabo batanga serivisi zitandukanye kandi zizewe, ariko ngo uru rubuga ruzakemura iki kibazo.

Ati "Tuzandika ibigo n’abantu ku giti cyabo. Urugero kubona umwarimu ukwigisha gucuranga piano wizewe ko abishoboye byasabaga kubaririza hirya no hino, ariko twe tuzaba dufite benshi n’imyirondoro yabo n’uko wababona, wowe uhitemo uwo mwumvikanye agukorere.”

Ahmed yakomeje avuga ko hari umubare munini w’ibigo n’abantu ku giti cyabo wiyandikishije, ariko ko bagifite umwanya munini ku buryo umuntu wese ufite ubucuruzi akora cyangwa serivisi atangira mu Rwanda azandikisha ibikorwa bye, agahuzwa n’abaguzi cyangwa abakeneye serivisi atanga.

Yongeyeho ko nubwo uru rubuga rutangijwe ruri mu rurimi rw’icyongereza, mu gihe gito bazaba bamaze kurushyira no mu Kinyarwanda kugira ngo byorohere buri wese gusaba guhuzwa n’abacuruza ibintu na serivisi bitandukanye.

Ushaka kwandikisha ibikorwa bye kuri uru rubuga ngo uhuzwe n’abaguzi ahamagara muri AA Uni Rwanda Ltd kuri telefoni igendanwa +250787830600/ +250783116776, cyangwa akabasanga mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya CHIC, mu miryango ya A26 na B3 bakamufasha.

Aho bakorera mu nyubako ya CHIC
Iki kigo gisanzwe cyemerewe no gucuruza inyemezabwishyu za EBM
Uru rubuga rwafunguwe kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza