Abanyarwanda bifuza kongera ubumenyi mu Buhinde bahawe ikaze

Abanyarwanda bifuza kongera ubumenyi mu Buhinde mu bijyanye n’ubuzima bahawe amahirwe na Kaminuza ya Maharaj Vinayak Global University ifite ishami muri Uganda.

Kaminuza y’Ubuvuzi yo mu gihugu cy’u Buhinde ifite ishami ryayo muri Uganda ‘IIHAS (Indian Institute of Heatth and Allied Science) yahaye ikaze abanyarwanda bifuza kuminuza mu masomo ajyanye n’Ubuforomo na Laboratwari.

Iyi Kaminuza ya Maharaj Vinayak Global University ifite icyicaro mu Buhinde ikagira amashami hirya no hino ku Isi harimo n’iriri muri Uganda aho abanyarwanda bifuza kugana iyi kaminuza bashobora kujya gukomereza amasomo.

Ifite umwihariko wo kubaka ubushobozi bw’abiga ibijanye n’ubuvuzi, igahugura abaganga n’abakora muri Laboratwari basanzwe bari mu mirimo y’ubuganga igafasha n’abifuza gukora ubushakashatsi

Ubumenyi butangwa n’iyi kaminuza buri ku rwego mpuzamahanga bwahawe umugisha na Minisiteri y’Uburezi muri Uganda ibinyujije mu kigo gishinzwe Ubucuruzi, Amashuri y’imyuga n’Urugaga rw’Abaforomo n’ababyaza muri Uganda.

Amasomo atangwa na kaminuza ya IIHAS ajyanye n’Ubuforomo na Laboratwari:

-  Harimo ajyanye n’ubuforomo n’ububyaza [Nursing and Midwifery]
-  Ajyanye na laboratwari aho umuntu asoza afite impamyabumenyi ya Kaminuza [Diploma in Medical Laboratory Technology]
-  Harimo kandi n’amasomo y’igihe gito mu bijyanye na laboratwari [Certificate in Medical Laboratory Technology]

Hari kandi n’andi masomo azatangira mu ntangiro z’umwaka utaha arimo farumasi n’ubuganga.

Hari byinshi biteganyirijwe abanyeshuri ba IIHAS

Ku banyeshuri biga muri iyi kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bya Rubaka, Butabika na Kisubi biherereye muri Uganda aho abenshi mu bimenyereza umwuga banahabwa akazi muri ibi bitaro.

Hari kandi n’abarimu baturuka mu Buhinde batanga amasomo muri iri shami ry’iyi kaminuza riri muri Uganda.

Umwihariko kandi ni uko umunyeshuri ubyifuza ahabwa amezi abiri yo kwimenyereza “Internship” ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza ‘Maharaj Vinayak Global University mu Buhinde.

IIHAS ifite kandi isomero ryabugenewe rifasha abanyeshuri mu bushakashatsi ku ndwara zitandukanye. Ifite na gahunda y’amasomo atangwa mu mpera z’icyumweru, ku bafite ibindi bikorwa mu minsi isanzwe y’akazi.

Kwiyandikisha ku bashaka gutangirana na Nyakanga, Kanama na Nzeri 2018, birakomeje ku bashaka kwiga amasomo y’Ubuforomo n’Ububyaza.
Abiyandikisha bagana icyicaro cy’iyi kaminuza ku Muhima muri St Paul.

Ku bifuza kumenya birenzeho amakuru cyangwa abashaka kwiyandikisha bahamagara kuri 0784726208 | 0788559324 cyangwa bakabandikira kuri email [email protected] Bashobora no gukoresha urubuga rwa internet, w.w.w.IIHAS.org cyangwa w.w.w.edutechnolink.com.

Iyi kaminuza itanga ubumenyi bufite ireme kandi abanyeshuri bagahabwa n'umwanya wo kujya kwihugura hirya no hino ku Isi

Kwamamaza