Télé 10 yadabagije abakiliya ba Canal + ibazanira Serie A

Télé 10 ihagararariye Canal+ mu Rwanda igiye gutangira kwereka abafite dekoderi zayo Shampiyona yo mu Butaliyani ya "Serie A" iri mu zikomeye ku Mugabane w’u Burayi.

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona yo mu Butaliyani (Serie A) itangire ku nshuro ya 118, Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yijeje abatuye mu Rwanda kuzabafasha kuyireba ifite umwihariko w’amashusho n’amajwi meza.

Iyi mikino ya Shampiyona iri mu zikomeye kandi zikunzwe ku Isi, izatangira ku wa 24 Kanama 2019, irimo amakipe akomeye ayobowe na Juventus ikinamo icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi agiye kongera kwigaragaraza muri iyi shampiyona ku nshuro ye ya kabiri nyuma y’uko aguzwe na Juventus umwaka ushize ndetse akayifasha kwegukana igikombe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kanama 2019, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yavuze ko mu mikino ya Shampiyona isanzwe igaragara kuri shene za Canal+ haziyongeraho iya Serie A.

Mu mikino isanzwe yerekanwa na Canal + harimo iya shampiyona yo mu Bubiligi, iya Super League, Super Cup, League 1, Top 14 (Rugby yo mu Bufaransa) n’iyindi irimo iyo gusiganwa ku maguru, ku magare no kuri moto, imikino y’amaboko, iyo gukirana, Filimi z’uruhererekane n’ibindi.

Ati “Guhera ku wa 24 Kanama, 100% imikino ya Serie A izaba iri kuri Canal+. Icyiza ni uko itazaca kuri bouquet y’ibihumbi 18 Frw [Essentiel+] gusa, izahera ku ya 15 000 Frw [Evasion].”

Tuyishime yasobanuye ko umuntu uzagura ifatabuguzi guhera ku ry’ibihumbi 15 Frw, kuzamura rizamufasha kureba imipira ya Serie A 2019-2020 kandi ko igiciro cya Dekoderi kitahindutse.

Tuyishime ashishikariza abantu gufata ifatabuguzi rya Canal+ nk’ikigo cyemerewe gucuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo ku buryo n’igihe hari ibyo udahawe wabisezeranyijwe wagira aho ubariza ukarenganurwa.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda, nibagure ibyemewe n’amategeko, bagure bouquets za Canal+ niho uba wizeye kubona ibyo yagusezeranyije. Niba ivuze ko izerekana shampiyona, byagera hagati igacika ushobora gushaka umwunganizi ikakwishyura.”

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi muri Canal+, Jules Wanda, yavuze ko intego iki kigo gifite ari iyo gukomeza kunoza serivisi igenera abafatabuguzi kugira ngo barusheho kuryoherwa n’amashusho y’uruhehemure.

Uretse kugaragaza amashusho meza, decoderi za Canal+ zifite umwihariko urimo izishobora gufasha abakiliya kugenzura ibirimo kuba imbonankubone, wenda udafite nk’umwanya wo kwicara impande ya televiziyo ikabifata ukaza kubireba uhugutse uhereye aho byari bigeze.

Icyamamare Cristiano Ronaldo mu bitezweho kwiyerekana muri Serie A 2019-2020
Jules Wanda, yavuze ko intego iki kigo gifite ari iyo gukomeza kunoza serivisi kigenera abafatabuguzi kugira ngo barusheho kuryoherwa n’amashusho y’uruhehemure
Tuyishime Alain, yavuze ko mu mikino ya Shampiyona isanzwe igaragara kuri Chaîne za Canal¬+ haziyongeraho iya Serie A
Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye

[email protected]


Kwamamaza