IHAHA Technologies yagabanyirije ibiciro abagurira kuri internet

Ikompanyi izwi cyane mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, IHAHA Technologies, yagabanyije ibiciro ku bantu bagura ibicuruzwa banyuze ku rubuga rwa internet www.ihahaonline.com kandi ibyo baguze bakabigezwaho mu gihe gito.

IHAHA Technologies imaze imyaka itandatu icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa ngendanwa (laptops) n’izitagendanwa (destktops), printers, scanners, cameras, ibikoresho bya internet…kuri ubu ikaba yarazanye n’ibindi birimo ibyo mu rugo nka frigo, imashini ziteka zikoresha amashanyarazi, ibicunga umutekano nka CCTV cameras n’ibigenzura ibikumwe (fingerprint) n’ibindi byinshi.

Umukozi ushinzwe Ubucuruzi bwo kuri internet muri IHAHA Technologies, Akiradawe Christian, yabwiye IGIHE ko ubu bashyize imbaraga mu gukorera ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi ku buryo uhaguriye ahabwa ibicuruzwa ku giciro gito ugereranyije no kugurira mu iduka ryabo kandi akagezwaho ibicuruzwa mu gihe kitarenze amasaha atatu ku bari muri Kigali, bijyana no koroherezwa kubimugezaho.

Yagize ati “Iyo umuntu aguriye kuri internet tumugezaho ibyo yaguze vuba kandi muri Kigali ni ubuntu ku kintu kitarengeje ibiro bitanu. Iyo birenzeho, urugero nka frigo, umuguzi yongeraho amafaranga 2000. Hanze ya Kigali naho biterwa n’uburemere bwabyo, nk’ikiro kimwe ni 1000Frw kukigeza henshi mu Ntara nk’i Huye n’i Gisenyi. Hejuru y’ikiro kimwe kugeza kuri bitanu, umuguzi yishyura 2000Frw by’ubwikorezi naho birenze ibiro bitanu akishyura 5000Frw.”

Yongeraho ati “Ubu tubafitiye igabanuka ry’ibiciro ku bantu bagurira kuri internet. Hari igabanyuka rya 25% ku masakoshi y’abagore, 12% kuri camera n’indangururamajwi (speakers), 8% ku bikoresho byo gusana (spare parts)…muri rusange ku bicuruzwa byose iyo umuntu aguriye kuri internet abihabwa ku giciro kiri hasi y’icyo mu iduka kandi akaba adakoresheje igihe cye n’amafaranga aza ku iduka. Icyerekezo cy’ubucuruzi bwacu ni ugukorera kuri internet, tukaba twaramaze gukaza umutekano w’ubu bucuruzi.”

Abagurira kuri internet bashobora kwishyura bakoresheje Visa card n’uburyo bworohera benshi burimo MTN Mobile Money, Tigocash na Airtel Money.

Hari ibikoresho byinshi by'ikoranabuhanga ku giciro cyiza

Umuguzi ashobora no kugura ibicuruzwa kuri internet akishyura ari uko bimugezeho amaze no kubigenzura.

Kubera ko IHAHA Technologies yigira kurangura mu mahanga nk’i Dubai, Amerika n’ahandi, ibicuruzwa byayo ubisanga ku giciro gito ugereranyije n’abandi bacuruzi kandi n’ushaka igicuruzwa yaburiye mu Rwanda, IHAHA iramutumikira igihe igiye kurangura ikakimugezaho nta mafaranga y’urugendo yongeyeho.

Akiradawe yavuze ko Abanyarwanda bagifite impungenge zo kugurira kuri internet ariko umubare ukaba ugenda wiyongera ku buryo babona abakiliya bari hagati ya 30 na 60 buri kwezi.

Yagize ati “Abakiliya bacu tubahishiye byinshi ariko by’umwihariko abagurira kuri internet. Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu atakaze umwanya we aza ku iduka kandi duhari dufite n’uburyo bwo kumugezaho icyo akeneye. Turateganya kuzana ibindi bicuruzwa tutagiraga birimo imyambaro igezweho, imitako n’ibindi. Turimo gutegura na tombola ku bantu bagurira kuri internet ku buryo bazashobora gutsindira televiziyo, amasaha, mudasobwa n’ibindi.”

Umuntu ugeze ku rubuga rwa internet, aba ameze nk’uwigereye mu bubiko bwa IHAHA Technologies kuko abasha kumenya ibyo bafite byose ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito kuruta gushakira mu iduka.

Umuguzi ashobora no kubona ibicuruzwa bya IHAHA Technologies anyuze ku rubuga rwa Jumia (www.jumia.rw). Abakeneye kwigerera ku iduka, IHAHA Technologies, bayisanga ku Mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000 ku muhanda ugana kuri Sulfo no mu Mujyi wa Huye mu Nyubako y’Abadiventisiti iri iruhande rwa Barthos Hotel.

Abifuza kumenya byinshi no gusobanuza, basura urubuga www.ihahaonline.com cyangwa bakatwandikira kuri [email protected]; banaduhamagara kuri +250 787 594 514 na +250 725 579 573.

Camera digital wakwitwaza aho ushaka hose
Hari Camera zidasanzwe
Camera zifashishwa mu gucunga umutekano uzazisanga muri IHAHA Technologies ku giciro cyiza
Camera zigezweho zo gufata amafoto
Ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga rya murandasi (internet)
Ibikoresho byo gutekaho bigezweho kandi ku giciro gito
Ibikoresho by'umuziki nka 'headphones/ecouteurs' na byo birahari
Hari ibyuma bishyushya ibyo kurya 'micro-ondes'
IHAHA Technologies icuruza ibyuma bitanga umuyaga
IHAHA Technologies iherereye mu nyubako ya T2000 nshya mu Mujyi wa Kigali
Hari n'imashini zifotora zigezweho
Indangururamajwi nziza kandi zigezweho
Mu bubiko haba hari ibikoresho byinshi ku buryo abakeneye ibyo mu biro babona ibyo bifuza byose
Mudasobwa zigendanwa (laptop)n'izitagendanwa (desktop) uzisanga muri IHAHA Technologies ku giciro cyiza
Tablets wifuza uzazisanga muri IHAHA Technologies
Telefone zigezweho na tablets zirahari

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza