00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’abakiliya ba Kaso bahinduriwe ubuzima no gukoresha ibikoresho by’umwimerere

Buri wese usanga buri gihe aharanira kwita ku buzima bwe kugira ngo burusheho kugenda neza, kimwe mu bituma burushuho kugenda neza harimo n’ibikoresho nkenerwa bya buri munsi.

Aha turavuga ibyo kurya, kwisiga, kwambara ndetse n’ibindi. Mu bikenerwa byose usanga ibyo kurya ari byo by’ibanze kuko nta muntu wabaho atarya ngo agire ubuzima.

Ku bijyanye n’imirire hari abahitamo gukoresha ibyavuye mu nganda ariko abahanga bavuga ko gukoresha ibikoresho by’umwimerere bituma ubuzima burushaho kuba bwiza.

Kimwe mu byo ibikoresho by’umwimerere nk’amavuta yo guteka bishobora kurinda, ni indwara zitandura nk’umutima, diabète n’izindi zihitana imbaga kuri ubu.

Ikibazo cy’indwara zitandura cyugarije Isi, urugero twarubonera mu Rwanda aho 46% bapfa ku mwaka baba bahitanywe n’izi ndwara.

Nyuma yo kubona ko abantu bahangayikishijwe no kutabona ibikoresho by’umwimerere, ikigo gitunganya ibikoresho bitandukanye, Kaso cyiyemeje gufasha abantu kubibona.

Muri Kaso hakorerwa amavuta atandukanye yaba ayo guteka ndetse no kwisiga akaba akorwa mu bihingwa by’umwimwimerere, batanga kandi ibifasha abantu kugabanya ibiro n’ibindi bituma ubuzima burushaho kugenda neza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Kaso, Umutibagirana Annick, yavuze ko bagira ibicuruzwa bitandukanye bifasha abantu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Ati “Muri Kaso tugira ibicuruzwa byinshi amavuta ya avoka n’andi mavuta yo gutekesha atandukanye; aya karoti, coconut n’andi ndetse tugira n’amavuta ajyanye n’uruhu ashobora gutuma uruhu rworoha ndetse n’imisatsi yawe ikarushaho kuba myiza.”

Yakomeje avuga ko bafasha abantu kugabanya ibiro ndetse bakabaha ubujyanama butandukanye mu gukoresha ibicuruzwa byabo, bituma ubuzima bw’abakiliya babo burushaho kugenda neza.

Ati “Rero niba ushaka kugabanya ibiro byawe ugomba kumenya ibyo ukorera umubiri wawe, ni ukuvuga ngo ibyo urya, uburyo ubirya n’igihe ubirira, niyo mpamvu kuri Kaso dufasha abakiliya bacu gusobanukirwa ibicuruzwa byacu atari ukubigura akagenda akabikoresha uko yishakiye.”

“Ahubwo kubikoresha mu buryo bukwiye ni gute wabikoresha, ni ryari wabikoresha kugira ngo bikugurire umumaro, duharanira ko abakiliya bacu basobanukirwa neza akamaro k’ ibicuruzwa byacu.”

Abamenye Kaso bafite ubuzima bwiza

Kaso imaze imyaka itandatu icuruza iby’umwimerere, abamaze kuyigana ubu banyuzwe n’ubuzima babayemo kuko babashije kuburinda. Bamwe mu bakiliya ba Kaso baganiriye na IGIHE bayibwiye ko bayigannye bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima ariko bikaza gukemuka, ubu ubuzima bwabo bumeze neza.

Amavuta yo muri KASO ushobora kuyatekesha cyangwa ukayisiga

Nina Ruth Harris, yakoresheje amavuta y’avoka haba ku ruhu n’amafunguro yamuguye neza ku buryo ubu nta yandi ashobora gukoresha atari ayo muri Kaso.

Yagize ati “Naguze amavuta ya avoka ya Kaso nyaguriye uruhu rwanjye kuko nari narabyumvanye umuntu w’inshuti yanjye ambwira ko ari meza ku ruhu atuma rumera neza. Hanyuma umunsi umwe kuko umugabo wanjye ari umutetsi nasanze yayakuye mu bwogero ari kuyatekesha ibiryo yatekesheje ayo mavuta byari bitangaje.”

Yakomeje avuga ko kuva yarya amafunguro atekesheje amavuta ya Kaso nta yandi mavuta yifuza gutekesha kuko yahinduye ubuzima bwe.

Ati “Iyo utekesheje amavuta asanzwe uba wumva mu kanwa hatameze neza ariko iyo utekesheje amavuta ya avoka hari ukuntu uba wumva umeze neza ndetse nta nubwo umenya ko washiririje amavuta kandi uba wumva ufite ubuzima bwiza.”

Makuza Joseph Irené we yari afite ikibazo cy’uruhara rwamuryaga ndetse adafite amavuta yo gusiga mu bwanwa, aho yahuriye na Kaso yabonye amavuta ajyanye n’uruhu rwe.

Ati “Mbere yo gukoresha amavuta ya Kaso nagiraga ibibazo byo kwishima ndagije kogosha umusatsi; nta nubwo nari mfite amavuta meza yo gusiga mu bwanwa, yaba atuma bukura neza cyangwa uruhu rukamera neza.”

“Naje gutangira gukoresha ibicuruzwa bya Kaso ntangira kubona impinduka umunsi ukurikiyeho maze kogosha, uruhara ntirwari rukimbabaza ndetse n’ubwanwa bwari bworoshye kubwitaho. Icyo ni cyo mba nkeneye nk’umusore kuba umutwe n’ubwanwa bisa neza.”

Ku ruhande rwa Mugabo Chris Ivan we yavuze ko yanyoye icyayi cyo muri Kaso kimufasha kugabanya ibiro ndetse bimufasha no kugira ibihe byiza mu buriri.

Yagize ati “Detox Tea yo ni ikindi kindi mbere barambwiraga ngo izamfasha kugabanya ibiro n’ibindi bitandukanye kandi icyo cyarakoze nubwo ntabitekerezaga.”

“Ariko mfite n’indi nkuru itandukanye, mfite inshuti rimwe yaransuye nyakiriza icyo cyayi ubu twabaye inshuti magara, ushobora gutekereza nawe icyabiteye mu buriri ubu nta rwitwazo mara amasaha ahagije, rero meze neza ubu arankunda cyane ni ukumuhamagara gusa agahita abanguka icyo cyayi cyampaye urwibutso ntazibagirwa.”

Yakomeje ashimira Kaso uburyo yita ku buzima bw’abantu ashishikariza buri wese kuyigana.

Ati “Ndashimira Kaso kuko mbere sinari nyizi none ubu ngubu meze neza cyane, buri wese ashobora kuyigana.”

Akenshi abantu bakoresha ibikoresho bitandukanye ariko ntibite ku kureba ubuziranenge bwabyo, byaba byiza gukoresha iby’umwimemere kuko ubuziranenge bwabyo buba bwizewe kandi birinda ubuzima guhura n’ibibazo bitandukanye.

Abamaze kumenya ibanga rya Kaso ubuzima bwabo buratengamaye
Abamaze kumenya ibanga ryo muri Kaso bemeza ko ibikoresho byaho byabahinduriye ubuzima
Iki cyayi gifasha abanyu bashaka kugabanya ibiro mu gihe gito
Ku bifuza kugabanya ibiro babashyireho uburyo babafasha bikagabanuka nta zindi ngaruka zigeze ku buzima bwabo
Muri Kaso bafata karoti bakayibyaza amavuta y'umwimerere
Ushobora guhaha ibicuruzwa bya Kaso unyuze kuri murandasi

Amafoto: Luqman


Special pages
. . . . . .