00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes ikomeje kongera umubare wa shene zo kureba

Sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho ndetse na Televiziyo zigezweho, StarTimes, nyuma yo kongerera abafatabuguzi bayo shene 12 nshya z’Igifaransa n’iz’Icyongereza, kuri ubu yongeyeho indi nshya imwe, yitwa TV3 yo muri Tanzania.

Iyi shene nshya icaho ibiganiro bitandukanye na filime za series biri mu rurimi rw’Igiswahili.

Aya mashene yose uko ari 13 amaze kongerwaho, akaba yiyongera ku yari asanzwe ku bakoresha Antene ya DTT, na 18 ku basanzwe bakoresha Antene na Decoderi ya DTH.

Kuri ubu, nyuma ya shene nshya za StarTimes zirimo: Nickelodeon, ST Novelas F Plus, Zee Magic, CNN, Afro Novelas, ST Novelas F, TNT Africa, Toonami E, Cartoon Network, NGW F, BBC, M6 Music TV, n’izindi nziza zibamara irungu, hiyongereyeho shene ya TV3. Na yo ni shene nziza by’umwihariko ku bakunda filime z’Igiswahili n’abakoresha uru rurimi muri rusange.

Kugira ngo uyu mudabagiro wose ukugereho, urasabwa kugura abonema y’ukwezi y’amafaranga 4000 Frw ku bakoresha Nova Bouquet, naho abakoresha Basic Bouquet bishyura abonema y’ukwezi ya 6000 Frw gusa, ubundi bakirebera izo shene zitandukanye nshya z’Igifaransa n’Icyongereza.

Ku batari basanzwe bafite dekoderi ya StarTimes, na bo yabagabanyirije ibiciro kuko ubu ushobora kubona Dekoderi ya StarTimes na antene yayo y’igisahani (DTH Antenna) ku mafaranga 3000 Frw gusa, ukayigurana na abonema y’ukwezi ya Super bouquet ya 12.000 Frw maze ukirebera shene zose za starTimes.

Ku bakunzi b’imikino, Shampiyona ya La Liga muri Espanye na Bundesliga yo mu Budage zirakomeza kuri shene za Startimes, kimwe n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ihuza amakipe y’ibihugu by’i Burayi.

StarTimes ikomeje kongera umubare wa shene zo kureba

Special pages
. . . . . .