The Mirror Hotel igiye kwakira ibirori by’abambaye neza

Ku nshuro ya mbere hagiye kuba ibirori bizatangirwamo ibihembo by’abashakanye bambaye neza, bikazabera kuri The Mirror Hotel tariki ya 22 Ukuboza 2017 mu gikorwa cyiswe ’Best Couple Awards’.

Ni igikorwa kije gufasha abashakanye cyangwa umusore n’inkumbi bitegura kurushinga kugaragaza imyambarire yabo.

Abazatanga ibihembo bazareba uburyo abashakanye bagaragara ndetse n’uburyo bambaye.

Ni igikorwa cyateguwe na Umugwaneza Jolie hamwe na Umuhoza Diane mu rwego rwo gushimira no guha agaciro abashakanye cyangwa abakundana ngo barusheho kuryoherwa n’impera z’umwaka.

Ni ibintu Umugwaneza avuga ko yagiye abona kuri televiziyo ya MTV ndetse no ku zindi televiziyo mpuzamahanga bigatuma yifuza ko ari ibirori byabera no mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabonye abanterankunga batandukanye harimo The Mirror Hotel aho kizabera ku munsi wo gutanga ibihembo, TV10 izakoresha ikiganiro abazitabira irushanwa kugira ngo bakomeze kwigarurira imitima y’abagomba kubatora ndetse na KFM.

Irushanwa rigenewe abashakanye bamaranye igihe kinini, abashakanye vuba ndetse n’abagikundana bitegura kurushinga ariko ku munsi wo gutanga ibihembo buri wese akazaza kwihera ijisho.

Kwiyandikisha byararangiye; abantu barashishikarizwa kuzitabira umunsi w’ibirori nyirizina aho hazaba hari abacuranzi batandukanye nka Andy Bumuntu, Yemba Voice, Muchoma ndetse n’abazi gusetsa abantu.

The Mirror Hotel iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond-point yo ku Gisimenti ku muhanda ujya i Remera mu Giporoso. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0783705716.


Kwamamaza