Uburyohe bwa El Clasico muri Monaco Café

Isi yose ihanze amaso umukino w’ishiraniro uhuza Real Madrid na FC Barcelona uzwi nka El Clasico uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukuboza 2017.

Uyu mukino uzabera Santiago Bernabeu ku kibuga cya Real Madrid iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona yo muri Espagne ‘La Liga’ aho irushwa amanota 11 na FC Barcelona iruyoboye itaratsindwa na rimwe.

Cristiano Ronaldo wakoze imyitozo wenyine mu ntangiriro z’icyumweru, yagarutse hamwe na bagenzi be barimo na Gareth Bale wari umaze igihe afite imvune bari mu bitezwe gucungura ab’i Madrid.

Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane asa n’uri ku gitutu kuko muri shampiyona atari kwitwara neza araza kuba ahanganye na Ernesto Valverde wongeye kugarura icyizere muri FC Barcelona itaragize ibihe byiza mu mwaka ushize.

Umusifuzi w’uyu mukino uri butangire saa munani ku isaha z’i Kigali ni Jose Sanchez.

Real Madrid igiye guhura na FC Barcelona nyuma y’iminsi mike yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku migabane (Fifa Club World Cup) itsinze Gremio 1-0.

Uyu mukino n’indi yo mu zindi shampiyona zikomeye ku mugabane w’i Burayi irerekanwa imbona nkubone muri Monaco Café, iherereye mu nyubako ya T2000 nshya mu igorofa ribanza.

Iyi mikino yerekanirwa kuri televiziyo zigezweho za rutura, aho abayireba banakirizwa ibyo kunywa n’ibiribwa by’amoko atandukanye bituma umuntu aticwa n’inzara cyangwa inyota.


Kwamamaza