Hagiye gutorwa Miss na Mister Bambino ku bana bazitabira kurushanwa mu mikino, banatombore ibihembo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Bambino Super City itegura ibintu bidasanzwe byo gushimisha abana no kubafasha kwidagadura mu bihe by’ikiruhuko yashyizeho gahunda yo kwiyandikisha mu mikino itandukanye aho abana bazanatora Miss na Mister ndetse ku munsi wa Noheli n’Ubunani abazagura amatike yo kwidagadura bagatombora ibihembo.

Bambino Super City imenyerewe mu kugira ubusitani bwiza bwizihirwa n’abantu b’ingeri zose cyane mu kwidagadura ikomeje gushishikariza abana kugura amatike azabafasha kwitabira amarushanwa y’imikino itandukanye nko koga, kubyina, kuririmba, gusoma, gutyaza ubwenge, gushushanya n’ibindi.

Itike imwe igura amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) kuyigura bihesha umwana kuzagaragaza impano ze muri ayo marushanwa no kuba muri bamwe bazatorwamo Miss na Mister Bambino.

Kugira ngo Bambino irusheho kunezeza abana mu bihe by’iminsi mikuru, uzagura itike yo kujya mu mikino ya Bambino azabasha kuba mu banyamahirwe bazatombora ibintu bitandukanye nk’amagare, imipira yo gukina, ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Abana bazatoranywa ni abafite guhera ku myaka itatu kugeza kuri 15 kuko usanga aribo baba bamaze gusobanukirwa haba mu mikino ndetse n’izindi mpano zibarimo.

Umuyobozi wa Bambino Super City, Mukamusoni Slyvie, yagize ati “Twashatse gukora icyo kintu cyo gutoranya Miss na Mister kugira ngo abana bige gutinyuka hakiri kare be kugira kwitinya kuko hazatorwa uzaba wasubije neza ndetse ko ari n’uburyo bwo kubashimisha biruseho.”

Ku bijyanye no gutombora ibihembo yavuze ko bizaba ku munsi wa Noheli n’Ubunani nk’uburyo bwo kunezeza abana bazaba baguze amatike yo kwidagadura.

Ati “Twateguye impano zitandukanye ku bana bazagura amatike yo kwidagadura ku munsi wa Noheli no ku Bunani. Twabahaye amahirwe ko uzaba yaguze tike yo kwidagadura uwo munsi azabasha gutombora ibihembo bishimishije."

Abana baziyandikisha kwitabira amarushanwa bazamenyeshwa igihe rizatangirira binyuze mu bitangazamakuru birimo IGIHE, Radiyo Rwanda no kuri televiziyo mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.

Mukamusoni yavuze ko uretse kuba hari uburyo bwiza bufasha abana kwicunda, banazanye n’ifarasi n’ingamiya ku buryo abato n’abakuze bashobora kuzigendaho bakishimisha.

Bambino Super City iherereye hafi ya Centre ya Kabuga, ahantu hari ubusitani bwiza kandi hatuje. Abayigannye barimo abato n’abakuru bazimanirwa bya kinyamwuga kuko hari restaurant, Bar zikungahaye ku binyobwa n’amafunguro bijyanye n’igihe.

Bambino kandi ifite pisine yo kogeramo ifasha abahasohokeye kuruhuka, bakarushaho kuryoherwa n’ibihe bahagirira.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788512246 cyangwa 0788458989 no kuri 0788300013. Wabandikira kandi kuri [email protected] cyangwa ugasura urubuga rwabo www.bambinosupercity.com.

Bambino Super City ibifurije umwaka mwiza wa 2018

Abana bitabira iki gikorwa bahagirira ibihe byiza
Bishimisha mu buryo butandukanye
Bambino ifite gahunda zihariye zifasha abana kwidagadura
Abana bitabira iki gikorwa bagira amahirwe yo kubona umunyenga w'ifarashi
Hari imyidagaduro y'abana itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza