Scheba Hotel yateguye ibirori bya Noheli ku bana n’ibyo gusoza umwaka ku bakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2017 saa 06:37
Yasuwe :
3 0

Nyuma y’amezi abiri ifunguye imiryango,Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu, yateguye ibirori bya Noheli ku bana bizaba tariki ya 24 Ukuboza, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abana bazagura itike yo kwitabira ibyo birori byiswe ‘Scheba Christmas Party’, ni abafite guhera ku myaka itatu kugeza ku myaka 15, bazazigurira kuri hotel Scheba ndetse n’uwo munsi bazaba bacyemerewe kuzigura.

Itike kuri buri mwana ni ibihumbi icumi, umwana akidagadura mu mikino itandukanye nko koga, gukina basketball, kubyina, kugaragaza impano ndetse bakazahabwa ibyo kunywa bidasembuye n’izindi mpano.

Umuyobozi Mukuru wa Scheba Hotel, Umuhoza Daniella, yavuze ko iyi hotel yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwishimana n’abana ndetse no kubifuriza Noheli Nziza.

Ati “Ni igikorwa cya mbere cy’abana duteguye kandi turizera ko kizagenda neza kugira ngo baze bidagadure, bagaragaze impano zabo ndetse natwe tubahe impano twifashishije ‘father Christmas’ , murabizi ko abana bamukunda cyane.”

Yavuze ko atari ibyo gusa kuko Scheba Hotel, ku itariki ya 30 Ukuboza na bwo hazaba hari igikorwa cyo gusoza umwaka kizarangwa n’umuziki w’umwimerere uzacurangwa n’abize ku Nyundo.

Ubuyobozi bwa Scheba Hotel buvuga ko bizaba ari ibyishimo bidasanzwe, abantu barimo basoza umwaka biyumvira umuziki w’umwimerere, bafata ibyo kunywa ku biciro bidahanitse ndetse bagatanga na komande bitewe n’icyo buri wese.

Muri iyi minsi mikuru kandi Scheba Hotel yashyizeho igabanuka ry’ibiciro ku byumba byo kuraramo rya 35%, kuri gym bagabanyijeho15% ndetse ibyo kurya n’ibyo kunywa na byo biri ku giciro cyiza.

Scheba Restaurant itanga amafunguro y’ubwoko butandukanye harimo azwi cyane mu Butaliyani, u Buhinde n’ibindi bihugu byo muri Aziya ndetse n’ayo ku mugabane wa Afurika. Hari na Pool Bar itanga ibinyobwa by’ubwoko bwose.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri serivisi za Scheba Hotel, wasura urububa www.schebahotel.com cyangwa ukohereza email kuri [email protected]
Wanahamagara kuri telefoni +250) 785 973 101 cyangwa 0788 538 440

Ibyumba byo kuraramo byagabanyijweho 35%
Ni hoteli iherereye mu Kiyovu hafi yahahoze hotel Kiyovu
Nyundo Symphonic Band nibo bazacuranga muri Scheba Hotel
Ku itariki ya 24 Ukuboza hazaba ibirori by'abana byo kwidagadura
Hari pisine n'aho kwisanzurira hagari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza