Abakozi ba Kigali Marriott bahuriye mu birori byo gutangira umwaka wa 2019

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 Gashyantare 2019 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi ba Kigali Marriott Hotel bahuriye mu birori byo kwishimira uko umwaka wa 2018 wagenze no kwifurizanya ko uwa 2019 uzaba uw’ibikorwa by’indashyikirwa.

Ibi birori ngarukamwaka byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Gashyantare, byaranzwe no gusangira, gusabana no kwidagadura binyuze mu ndirimbo, imbyino n’imikino itandukanye.

Bamwe mu bakozi ba Kigali Marriott baganiriye na IGIHE, bavuze ko ari iby’agaciro kuba ikigo bakorera cyabazirikanye bategurirwa ibirori bikomeye, bityo bigaragaza uburyo umukoresha wabo ababona nk’abantu bakomeye.

Sinayiguriye Theotim yagize ati “Uyu munsi ni mwiza kuri njye na bagenzi banjye twese. Byanyeretse by’umwihariko urukundo ruhanitse abakoresha bacu badufitiye. Ikindi wanambereye umwanya wo kugaragaza impano yanjye yo kuririmba, kuko nabashije kwigaragaza, amahirwe ntari kuzabona vuba”.

Nkurunziza Christa watangiranye na Kigali Marriott ubwo yafunguraga imiryango mu Rwanda, nawe ahamya ko ari ikintu gikomeye kuba nyuma yo guhabwa umushahara na nyuma y’akazi umukoresha atekereza kubakorera n’ibirori.

Yakomeje avuga ko kandi uyu ubabera umwanya mwiza wo gusangira n’abayobozi babo bisanzuye ndetse bakabagezaho ibitekerezo bitandukanye bituma akazi ka buri munsi karushaho kugenda neza.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi, Munyangabe Ingabire Nicole, yavuze ko nyuma yo kugaragaza ibyagezweho, baba bagomba no gutegura umunsi mukuru wo kubyishimira.

Ati “Abantu bakorana na Kigali Marriott ntitubafata nk’abakozi basanzwe ari nayo mpamvu tubita abafatanyabikorwa (associates). Gukora ibirori nk’ibi bituma abakozi barushaho kugira umuhate mu kazi kabo ka buri munsi kuko biba byaberetse ko bafite agaciro gahambaye mu buzima bwa hotel”.

Abakozi ba Kigali Marriott n’abayobozi babo bahuriye mu birori byo kwishimira umwaka wa 2019 umaze igihe gito utangiye, nyuma y’uko mu mpera za 2018 basangiye iminsi mikuru n’abarimo abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo Heroes Day Care Centre, giherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Abakozi ba Kigali Marriott bari bishimiye gufata amafoto bari kumwe n'abayobozi babo
Abakozi bagize umwanya wo gusabana hagati yabo, aha bari kumwe n'umushyushyarugamba, Lion Imanzi
Akanyamuneza kari kose mu bakozi bakora mu nzego zitandukanye muri Kigali Marriott
Bagize umwanya uhagije wo kwidagadura mu mbyino n'indirimbo
Bamwe bamuhaye amafaranga bamushimira kuba yabaririmbiye neza
Bari bateguriwe ibyo kurya bitandukanye
Bari bazaniwe abantu bo kubaririmbira no kubacurangira
Byari ibishyimo bikomeye ku bakozi ba Kigali Marriott
Ibi birori biba byababereye umwanya wo mwiza wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Lion Imanzi wari uyoboye ibi birori nawe yacishagamo akagorora umuhogo dore ko asanzwe ari n'umuhanzi
Munyangabe (hagati ) yasabanye ndetse yumva ibitekerezo bya bamwe mu bakozi ashinzwe
Ngarambe Yvan asabana n'abayobozi be Victoria ushinzwe imyenyekanisha bikorwa na Nabil ushinzwe imari
Sinayiguriye Theotim yaririmbye ashimisha bagenzi be bakorana umunsi ku munsi
Uba ari n'umwanya mwiza kandi wo gusabana nk'abakozi dore ko igihe kinini bakimara bari mu kazi
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi, Munyengabe Ingabire Nicole, yavuze ko ibirori nk'ibi Kigali Marriott iba yateguye bituma abakozi barushaho kwishimira akazi no kugira umuhate
Umuyobozi ushinzwe ibiribwa n'ibinyobwa, Simon Hodson (iburyo) n'umwe mu bakozi ba Kigali Marriott
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott, Victoria N.Obiakor na Magdy Nabil ushinzwe imari bari mu bitabiriye ibi birori
Umuyobozi w'abatetsi, Chef Eduardo Frausto Cornish, umukozi wa Kigali Marriott n'Umuyobozi Mukuru, Rex G.Nijhof basangira icyo kunywa mu birori byo kwishimira uko 2018 yagenze

[email protected]

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza