Amatsinda y’abahanga mu gucuranga yahurijwe mu irushanwa “Battle of the Bands” rya Kigali Marriott Hotel

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kanama 2019 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda agiye kongera guhurira mu irushanwa ryiswe ‘Battle of the Bands’ ryateguwe na Kigali Marriott Hotel.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rizahuza amatsinda 10 aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Biteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama 2019, hahatana amatsinda abiri. Ibi bitaramo bizajya bibera muri restaurant yitwa Iriba Bar and Terrace muri Kigali Marriott Hotel buri cyumweru aho kwinjira ari ubuntu.

Kigali Marriott Hotel yateguye iri rushanwa mu gutanga umusanzu wayo wo gufasha Abanyarwanda kwidagadura no guteza imbere abanyempano batandukanye. Ni yo hoteli ya mbere yatangije iki gikorwa mu zikorera mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kigali Marriott Hotel, Victoria N. Obiakor, yabwiye IGIHE ko irushanwa ryateguwe mu guha urubuga abafite impano ngo bashobore kwigaragaza.

Ati “Nka Kigali Marriott Hotel dushaka kugira uruhare mu kuzamura imyidagaduro n’impano. Hari abanyempano benshi bato kandi twe dufite amahirwe yo kuba twagaragaza impano zabo. Twahaye amahirwe band ngo ziyandikishe zizerekane impano zifitemo imbere y’abashyitsi bacu.”

Iri rushanwa rifite imitegurire yihariye ituma abafana aribo batanga amajwi ku itsinda ryahize andi mu kubaryohereza no kubaha umuziki ubyinitse kandi uyunguruye.

Yakomeje ati “Abitabiriye ni bo bihitiramo itsinda rihiga ayandi, ni byiza kuko aribo baba bazi ibyo bakeneye cyane rimwe na rimwe kuturusha.’’

Victoria yakomeje avuga ko kuva igikorwa cyo guhatana hagati y’amatsinda aririmba cyakiriwe neza.

Ati “Kuva twatangira ibitekerezo twakiririye birashimishije. Ntitwigeze tubwirwa amagambo aduca integer; twakiriye adukomeza ndetse twizeye kuzabera andi mahoteli urugero ku buryo na yo yazabikora.”

Amatsinda abiri yahataniye umwanya wa mbere mu irushanwa ryabimburiye andi mu 2018 yagaragaje ko hari ibyo byinshi yungutse.

Dior Serge uri mu bagize itsinda rya Neptunez Band ryabaye irya mbere mu 2018 yagize ati “Twagiriwe icyizere kurusha icyo twari dufite mbere kandi twabonye akazi ahandi hantu hatandukanye n’izina rirazamuka. Byadufashije byinshi. Ubutumwa natanga ni ukubwira abaduha akazi gukomeza kudushyigikira kandi bakubaha ibyo dukora.”

Mico Marcel ubarizwa muri Micho Band yari ihatanye na Neptunez Band yavuze ko icya mbere bize ari ukunoza umuziki ndetse bakaba barahisemo kugaruka muri irushanwa mu rwego rwo kwegereza umuziki abakunzi babo.

Yagize ati “Twigiyemo ibyo kunoza umuziki. Kuba twagarutse mu irushanwa ni uko twifuza kwegereza abakunzi bacu ibyo dukora. Tuzaboneraho noneho no kubereka indirimbo zacu bwite twakoze. Intego nyamukuru ni ugushimisha abakunzi bacu mu micurangire n’imiririmbire byacu.”

Kigali Marriott Hotel itegura Battle of the Bands ifatanyije na Made Beats na Royal FM.

Band izegukana iri rushanwa izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ya Made Beats.

Kigali Marriott Hotel imaze imyaka igera kuri itatu itangiye gukorera mu Rwanda. Kuva yafungurwa ku wa 4 Ukwakira 2016, usibye gutanga serivisi za hoteli na restaurant, inakira ibikorwa bitandukanye bikomeye mu myidagaduro i Kigali n’ibigamije guteza imbere Sosiyete Nyarwanda birimo gukora umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kigali Marriott Hotel, Victoria N. Obiakor, yavuze ko hoteli yiyemeje guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda
Victoria N. Obiakor yabwiye IGIHE ko ibitekerezo bakiriye ku irushanwa rihuza amatsinda y'abahanga mu gucuranga no kuririmba ari byiza cyane/ Ifoto yafashwe na Muhizi Serge

-  Mu Mafoto, uko igitaramo cyatangirijwemo Battle of the Bands cyari kimeze

Antoine Iyamuremye na Aurore Mignone bari mu bitabiriye iki gitaramo
Abakobwa b'ikimero bafata agafoto k'urwibutso
Banyuzwe n'umuziki n'amafunguro yo muri Marriot Hotel
Bafashe 'Selfie'
Benshi bafataga amafoto azabibutsa umugoroba mwiza bagiriye muri Marriott Hotel
Bishimiye ibihe bagiriye muri Marriot Hotel i Kigali
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe cyane
Hari umuziki uryoheye ugutwi
Iri tsinda ryanyuze benshi
Umuririmbyi wa Micho Band
Umuziki w'abakundanye n'abakunda kubyina wasusurukije benshi
Uwanyurwaga n'umuziki wacuranzwe yabigaragazaga abyina
Uyu muririmbyi wa Neptunez Band yanyuze benshi mu ndirimbo 'Side to Side' ya Ariana Grande na Nicki Minaj
Yagaragaje ubuhanga budasanzwe kuri gitari
Yanyuzagamo akajya mu bafana kubaha ibyishimo
Yanyuzwe by'ikirenga kubera umuziki w'amatsinda yacuranze
Yerekanye ubuhanga bw'imbonekarimwe kuri 'Saxophone'
Micho Band yageze ku ndirimbo za Kinyarwanda benshi banyuzwe babigaragaza babyina babyina
Micho Band yerekanye umwihariko wo kuririmba indirimbo zishimiwe
Neptunez Band yishimiwe
N'urubyiruko rwari ruhari ku bwinshi
Raphael uvuza ingoma muri Neptunez Band
Umuririmbyi Peace Jolis ari mu bitabiriye iki gitaramo

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza