Amagambo ya Trump, isomo ku guharanira ukwigira kwa Afurika

Yanditswe na Ndagijimana Ibrahim
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 11:40
Yasuwe :
1 3

“Njya ntekereza amateka y’abimukira muri Amerika ariko naje gusanga abimukira ariyo mateka ya Amerika”, Oscar Handlin, The Uprooted (1951).

Ushingiye kuri iyi mvugo, gutandukanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amateka y’abimukira, ni ikibazo kitapfa kubonerwa umuti n’igisubizo n’uwo ariwe wese kuko kimwe kiri mu kindi. Nubwo bimeze bityo, uwitwa umwimukira ntari kurebwa neza n’ubutegetsi buriho.

Ni kenshi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje amarangamutima cyane cyane ku bijyanye no kutareba neza Ibihugu bya Afurika cyangwa abirabura muri rusange aho yagiye akoresha amagambo akakaye atuma yibazwaho. Akenshi imbwirwaruhame ze, zigenda zibasira abimukira bava muri Afurika by’umwihariko.

Muri uku kwezi bwo, Trump yakojeje agati mu ntozi agaragaza ko atiyumvisha uburyo abimukira baturuka muri fAurika na Haiti, agereranya n’imisarane, bemererwa kujya muri Amerika.

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Akarenze umunwa karushya ihamagara”, ijambo Trump yavuze rikoreshwa mu Cyongereza “Shithole” ugenekereje bishatse kuvuga mu kinyarwanda “Umwanda” ryaramamaye mu bitangazamakuru kubera uburyo ryababaje Afurika.

Abahagarariye ibihugu byabo baturuka muri Afurika basabye Amerika gusaba imbabazi Afurika n’Abanyafurika muri rusange ku bw’iryo jambo Trump.

Ubwo yiyamamaza mu 2015, yagaragaje aho ahagaze ku kibazo cy’abimukira, anavuga ko ku ruhande rwa Mexique azahubaka urukuta rurerure rubakumira, icyo gihugu kikishyura ikiguzi bizasaba.

Yagaragazaga ko abaturukayo nta mumaro uretse guteza ingorane Amerika aho kuyiteza imbere.

Trump uvuga uko yishakiye, yigeze no kwibasira Barrack Obama yasimbuye, avuga ko atari Umunyamerika kugeza ubwo hagaragajwe ibyemezo by’amavuko bye.

Igitangaje Trump yibasira abimukira nyamara nawe abyarwa n’abimukira, ise yaturutse mu Budage naho nyina aturuka Scotland.

Ikindi kandi bivugwa ko abakoze mu mu mishinga y’ubucuruzi bw’inzu ze akoresha abimukira benshi, muri bo harimo umubare munini w’abaturuka muri Mexique.

Abimukira ntibarebwa nabi muri Amerika gusa kuko no mu Bufaransa nabo babibona nka Trump. U Bufaransa bwo bwemeza ko atari igihugu cy’abimukira kandi ko bazakora ibishoboka byose bakagira imibare iri ku kigero cya zero (0%) y’abimukira, bivuga ko badashaka na gato umwimukira.

Ubusanzwe umwimukira ni umunyamahanga wavukiye mu kindi gihugu kitari icye kavukire ariko igihe kimwe akazakivamo akerekeza mu kindi agamije kujya gushaka amaramuko. Ariko iki gisobanuro si ihame kuko cyaganirwaho, hari basobanura ko ukwimuka kudakurije amategeko “Ni umuntu wese utari umunyagihugu winjira mu kindi gihugu atabifitiye inyandiko za ngombwa kandi zuzuye (Visa)”, A Reference Handbook (Miller and Miller 1996:296).

Mu Bufaransa, umwimukira ni utaravukiye muri icyo gihugu nibura amaze umwaka umwe ahatuye, mu rwego rwo kuhashakira ubuzima bwiza atabonera iwabo; uwahavukiye ariko abyawe n’umunyamahanga bamwita “Adherant” kugira ngo babashe kumutandukanye n’umunyagihugu kavukire, ibi nabyo bigafatwa nk’irindi vangura.

Kuki abimukira bibanzweho? Kuki babaye ikibazo gikomeye ubu?

Mu myemerere ya bamwe bemeza ko abimukira babangamira iterambere ry’abanyagihugu kuko imirimo myinshi yiharirwa n’abimukira kuko batinubira n’umwe kandi bagafata ubonetse ku mushahara muto.

Ikindi kandi, abimukira bivugwa ko ibihugu bagiye gushakiramo ubuzima buruta ubw’iwabo, bibangamira ingengo y’imari yabyo kuko hari ibyo bagenerwa. Uku niko bamwe mu banyamerika babyemera, bityo bikaba intandaro yo gushyigikira Donald Trump.

Uretse Trump, “Ikibazo cy’abimukira, ni ingorabahizi kandi kirakomeye, si amahirwe ahubwo ni umuzigo nk’uko Marrine Le Pen yabibwiye Le Monde mu 2015.

Kuri we, nta gisobanuro na kimwe wamuha kivuga neza cyangwa gishyigikiye abimukira kubera amafaranga bahabwa n’ibihugu bimukiyemo bikabangamira kwita ku mibereho myiza y’abanyagihugu.

Nyamara biyibagiza ko abimukira bakora bishyura imisoro itandukanye, ibyo bakenera umunsi ku wundi mu buzima nabo bakaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu bimukiyemo, bakanahahira ku masoko yaho (Effect of Immigration on the United State, Economy, June26, 2016).

Ibyo byose biterwa umugongo kubera kutumva neza no kwirengagiza ikibazo cy’abimukira, kuko nabo bafite ubushobozi bwo gusora, gukora no guhaha (Labour market, The public purse, Economic growth), cyane ko mu myaka 10 ishize abimukira bagera kuri 47% biyongereye ku isoko ry’umurimo muri Amerika naho mu bihugu by’u Burayi biyongera kuri 70% (OECD, 2012).

Trump yarwanyije zimwe muri gahunda ziha amahirwe abaturage b’abanyantege nke barimo n’abimukira (Obama Care) gahunda yabafashaga kwivuza; gahunda ituma abantu bagira amahirwe yo gutura no gukorera muri Amerika ya ‘Green Card Lottely’ n’izindi zitandukanye.

Isomo kuri Afurika

Umunyarwanda yaravuze ati “Ak’imuhana kaza imvura ihise”. Igihe kirageze nubwo Afurika yakererewe, hagafatwa ingamba zo guteza imbere imibereho myiza,ubukungu n’iterambere by’abaturage, hagakemurwa impamvu zose zatuma habaho ko abaturage baba abimukira.

Kubigeraho birasaba ubushake bwa politike, kwishakamo ubushobozi, gukorera hamwe no kumva ko ibibazo bya Afurika mbere na mbere bireba Abanyafurika, ko ari bo bakwiye kubyikemurira.

Agasuzuguro, ukwishongora ndetse n’ubwibone byose bikorerwa Afurika n’Abanyafurika biterwa n’uko umugabane wa Afurika udakennye na gato kuko ufite ibyangombwa byose byatuma ukira ariko uyobowe nabi mu bihugu bimwe na bimwe. Kuri ibyo hiyongeraho intambara zidahwema guhitana ubuzima bw’inzirakarengane no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ibyo byose bikaba imbarutso mu bukene karande, ikaba i mbarutso y’Abanyafurika bajya gushakira amaramuko mu bihugu bya Amerika n’I Burayi.

Icyizere kiri mu twe Abanyafurika n’abayobozi bacu, kuko ahari ubushake nta kinanirana. Nk’ubu hari intambwe zatangiye guterwa nk’aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wiyemeje umusoro wa 0.2% kuri buri bicuruzwa bitumijwe mu mahanga, ayo mafaranga akajya ahuzwa afasha uyu muryango gukora hadashingiwe ku nkunga zo hanze.

Abanyafurika bagomba kugira icyizere cyo kubaho kandi neza, bagomba kwizera ko ibintu byahinduka. Kubw’ibyo harasabwa ko Afurika igira imirongo ya politike ihamye, hakanatezwa imbere uburyo bw’imikorere ishingiye ku ishoramari. Ibi ni na bimwe mu byaganiriwe mu nama ya “World Economic Forum in Africa” yabereye mu Rwanda mu bihe bishize.

Ndagijimana Ibrahim, Impuguke akaba n’umusesenguzi muri Politike, Ubuyobozi n’Imiyoborere Myiza

Ndagijimana Ibrahim, Impuguke akaba n’umusesenguzi muri Politike, Ubuyobozi n’Imiyoborere Myiza; ari mu kurangiza gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ishami ry’Ubuyobozi n’imiyoborere myiza muri Jomo Kenyatta, University of Agriculture and Technology (JKUAT).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza