Nta kugoheka mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Yanditswe na Dr. Gasana Sebastien
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 11:30
Yasuwe :
2 0

Nta jenoside yashoboka itateguwe kandi kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bisaba ko abayiteguye bagira ububasha n’imbaraga zo gutuma ishyirwa mu bikorwa. Na nyuma yo kuba, abayikoze bagerageza kuyihakana, kuyipfobya cyangwa se gushyira icyaha ku bayikorewe, bakigira abere.

Imyaka 24 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye kandi ikaba yaranemejwe ku buryo budasubirwaho ariko yaba mu gihugu no hanze yarwo haracyari abakigendera ku ngengabitekerezo ya jenoside kandi bakabigaragaza ku buryo butandukanye; mu bitekerezo, mu myitwarire ndetse no mu bikorwa byabo.

Hari ushobora gukeka ko abantu bagaragaje ingengabitekerezo ya jenoside bitari ngombwa kubataho umwanya kuko abateguye kandi bagakora jenoside mu Rwanda batsinzwe. Nyamara ibyo byaba ai ukwibeshya no kutareba kure.

Muby’ukuri iyo urebye neza amateka ya jenoside yari igamije kurimbura burundu Abatutsi mu Rwanda, ugasesengura uburyo ubutegetsi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa jenoside ndetse utirengagije n’abayigizemo uruhare bose, mu nzego zinyuranye; nyuma y’ibyo umuntu akareba imiterere n’ibikorwa by’ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiyeho nyuma yo guhagarika jenoside no kubohora igihugu, hari umuntu ushobora kutabasha kwiyumvisha ukuntu hakiboneka abantu barangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside. Biranashoboka ndetse ko haba hari n’abatabona neza, cyangwa abashaka kwirengagiza, ingaruka mbi abarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside bashobora kongera gutera muri sosiyete y’Abanyarwanda.

Ubutegetsi bwagiyeho mu Rwanda nyuma ya jenoside bwirinze kandi bushishikariza abarokotse kutihorera bituma hashakwa inzira iganisha ku kongera gusana no kubaka igihugu, bashyira imbere ubwiyunge n’ubumwe bishingiye ku butabera buhuza abantu aho kubatanya. Ni muri urwo rwego habayeho Gacaca yatumye benshi mu bokoze jenoside babarirwa ndetse bagahabwa amahirwe yo kongera gusubira muri sosiyete Nyarwanda bari barasenye.

Nyamara rero, ari bamwe muri abo baciye muri Gacaca cyangwa se no mu zindi nkiko ndetse n’abataraziciyemo, kubera impamvu zinyuranye, hari abo usanga birengagiza iyo nzira yo kunga no kurinda amacakubiri yakongera gutanya abana b’u Rwanda ahubwo bo bagakomeza kubana n’ingengabitekerezo ya jenoside no gushaka kuyikwiza mu bandi . Muri abo ni naho usanga benshi mu bahakana cyangwa abakomeza gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi bayerekana uko itari.

Haramutse hadashyizwe imbaraga zikomeye mu gukumira no guhana abafite kandi bagashaka gukwiza iyo ngengabitekerezo ya jenoside muri sosiyete, mu bihe biri imbere wasanga igihugu gishobora kongera guhura n’ibihe bibi; cyangwa se n’iyo bitagera aho, bikadindiza inzira y’ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda mu miryango cyangwa ahandi, ku buryo bweruye cyangwa se bwihishe.

Ni muri urwo rwego imbaraga zidasanzwe zigomba gukomeza gushyirwa mu guhugura no kwigisha Abanyarwanda aho baherereye hose, hakoreshejwe uburyo bunyuranye, hakibandwa cyane ku bakiri bato kugira ngo bazakurane indangagaciro zubaka kandi zihuza abana b’igihugu cyacu bose.

Abagaragaje nabo ko binangiye kandi bagashaka gukomeza gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside no gutanya Abanyarwanda bagomba kwamaganwa ndetse no guhanwa ku mugaragaro, ku buryo bibera isomo abandi, kugira ngo igihugu gikumire hakiri kare amacakubiri iyo ngengabitekerezo ya jenoside ishobora kuba yatera.

Dr Gasana Sebastien, Umwarimu muri Christian University of Rwanda (CHUR)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza