00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twarwanya dute ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Natekereje gusangiza abasomyi iyi nyandiko nyuma yo kubona ko umunsi ku wundi hagenda hasohoka inkuru zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, zikababaza abazisoma ariko hakaba n’abandi bagaragaza ko bari mu murongo umwe n’abandika.

Byatumye nibaza icyakorwa na buri wese mu rwego rwo kurwanya no guhagarika ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bibi biyishamikiyeho.

Natekereje ko gusoma izo nkuru cyangwa kuzumva ukabireka bigahita cyangwa kutabisoma kuko hari abo bitera no kuba bahungabana n’ibyo atari igisubizo ahubwo habaho kwamagana ku buryo bugaragara ndetse no kwiyambaza inzira z’amategeko.

Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’abana b’u Rwanda, bari biyemeje kurwana urugamba rwo kubohora u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko, haracyagaragara bamwe mu Banyarwanda banze kuva ku izima bakirangwa n’urwango n’ubugome batifuriza amahoro igihugu cyabo.

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Abanyarwanda bariruhukije kuko bari babonye ubuyobozi bushishikajwe no kuba bakubaka igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose, bigishwa kubana mu bumwe no mu bwiyunge.

Inyigisho nziza zaherekejwe n’amategeko yibutsa kandi akaba yanahana abateshuka ku ndangagaciro zigamije kubaka ubunyarwanda no kubanisha neza Abanyarwanda.

Uko imyaka yagiye ishira hagiye hagaragara bamwe mu Banyarwanda banze kuva ku izima bakirangwa n’urwango n’ubugome batifuriza amahoro igihugu cyabo. Ibi byagiye bigaragararira akenshi mu bikorwa byo kwibasira abacitse ku icumu, kwangiza ibyabo, kubatera ubwoba n’ibindi bikorwa bibi.

Hagaragaye kandi ibikorwa byo gupfobya Jenoside byaba bikozwe mu mvugo, mu nyandiko no mu bitangazamakuru.

Mu myaka ya vuba aha hiyongereyeho gupfobya Jenoside binyujijwe mu mbuga nkoranyambaga kandi bikaba biri gukorwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga baba abari mu Rwanda n’abari hanze.

-  Hakorwa iki kugira ngo buri Munyarwanda agire uruhare guhangana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Ntekereza ko hari uburyo bwinshi bwa kwifashishwa ariko aha turareba uburyo bubiri.

Uburyo bukoreshejwe inyandiko cyangwa imvugo

Buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga amaze kubona inyandiko cyangwa amajwi apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari uburyo bwo kwamagana ibyatangajwe kandi bworoheye buri wese.

Kwandikira ibigo byashyizeho imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, YouTube n’ibindi ukabasaba guhagarika izo nkuru

Umuntu ashobora kwandikira ba nyir’izo mbuga akabereka ibiganiro byanyuze kuri izo mbuga kandi biri kugira ingaruka ku bantu zirimo ihungabana no gukwiza urwango agasaba ko ibyo biganiro bisibwa. Ntekereza ko ubu buryo haba hari ababukoresheje ariko ubwinshi bw’abasaba ko izo nkuru zisibwa bwagira akamaro kuko abababibona banabisoma bazumva uburemere bw’ikibazo.

-  Kwamagana ibyandikwa cyangwa bivugwa ku mbuga nkoranyambaga

Muri iki gihe hasohoka inkuru nyinshi zipfobya Jenoside, zuzuyemo ubugome n’agashyinyaguro bishobora no gutera ihungabana kuri bamwe, byashimisha kubona abantu benshi bandika bamagana ibyo bibi biba byavuzwe.

Iyo habonetse abantu benshi bandika bagaragaza ko izo nkuru atari ukuri kandi zigamije kuyobya abazisoma bitera akanyamuneza, bigatanga n’icyizere ko icyiza kizatsinda ikibi.

-  Gutambutsa inyandiko zihumuriza kandi zigaragaza ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Amateka twaciyemo yatweretse ko ikiza gitsinda ikibi, ariko nanone uruhare rwa buri wese rugomba kugaragara kugira ngo amajwi y’abanyabinyoma atangaza abavuga ukuri kuko bo bicecekeye. Izi mbuga nkoranyambaga ntituzirekere ab’imitima mibi ngo bazisanzureho nk’aho abafite ibitekerezo byubaka badahari.

Hari abababazwa n’ibyo basoma bakumva banava burundu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibibi babonaho. Ariko se tureke abogeza ibibi bisanzure uko bashaka. Oya ntibikwiye. Hari ibyiza twakwandika kandi bifasha Abanyarwanda n’Isi muri rusange. Hari amakuru y’ukuri ku mateka y’u Rwanda, hari amakuru y’imyidagaduro n’ibindi. By’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibyo twakandika kandi Isi ikeneye kumenya.

-  Gusaba abakora ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusiba inkuru zabo

Hari abantu bandika basubiza abasohoye inkuru ziyobya Abanyarwanda, bakabiyama ndetse banakabasaba gusiba izo nkuru zabo zibeshya. Ubu buryo nabwo ubona bugira umusaruro kuko abasoma izo nkuru babona ko ibyatangajwe bidakwiye gufatwa nk’ukuri bikaba kandi byatuma abasomyi basesengura ibyo basoma. Iyo inkuru yasohotse yamaganwe n’abantu benshi bituma umusomyi utabogamye ashishoza agakora ubushakashatsi.

Kwiyambaza inzira z’amategeko

Mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, handitse hati “Twebwe Abanyarwanda twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo aribyo byose.’’

Abanyarwanda bari basohotse mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyize imbere gukumira no guhana Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo. Mu gutora Itegeko Nshinga, gukumira Jenoside, kuryanywa ihakana n’ipfobya ryayo babishyize mu mahame y’ingenzi. Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uzabirengaho akwiye kubihanirwa n’amategeko.

Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, mu ngingo yaryo ya Kane, ingengabitekerezo ya Jenoside isobanurwa ko ari igikorwa gikorewe mu ruhame, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini.

Iri tegeko kandi riteganya ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside aribyo: Guhakana Jenoside; Gupfobya Jenoside; Guha ishingiro Jenoside; Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru cyangwa amakuru byerekeye Jenoside; Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside; Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside no Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.

Kugira ngo byumvikane neza, birakwiye ko abantu bumva itandukaniro ry’ibikorwa byo guhakana Jenoside n’ibikorwa byo gupfobya Jenoside.

Byitwa guhakana Jenoside iyo ukoze icyo gikorwa agikoreye mu ruhame agamije: kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri cyangwa se kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe; umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside, we aba akoze icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Muri iyi minsi hari ibiganiro biri guca kuri YouTube usanga harimo kurengera gukabije, byuzuyemo imvugo ziha ishingiro Jenoside cyane cyane ababikora bakagoreka ukuri bagamije kuyobya ababakurikira ku mbuga nkoranyambuga.

Itegeko ryavuzwe haruguru kandi rihana ibikorwa bikozwe bigamije guha ishingiro jenoside. Ukora ibyo bikorwa aba agamije: gushimagiza jenoside; gushyigikira jenoside; cyangwa se kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro.

Muri raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru “Ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize (2017-18, 2018-19 & 2019-2020)”, Ubushinjacyaha Bukuru bugaragaza ko mu myaka itatu ishize bwakiriye amadosiye 949 yakurikiranywemo abantu 1.172 barimo abagore 288 bangana na 24.5% n’abagabo 884 bangana na 75.5%. Igiteye impungenge ariko akaba ari uko ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje cyane mu cyiciro cy’abantu bari hagati y’imyaka 36 na 45 ni ukuvuga abantu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bafite hagati y’imyaka 10 na 19 bangana na 30.9%.

Umuntu ntiyaba yibeshye avuze ko iki cyiciro gifite imbaraga zaba iz’umubiri n’iz’amikoro ku buryo gukoresha imbuga nkoranyambaga biborohereza bakaba bakwirakwiza mu buryo bworoshye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikindi giteye impungenge akaba ari uko n’abana bavutse nyuma ya Jenoside nabo bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikwirakwizwa ry’ibinyoma bigamije urwango ni igikorwa buri Munyarwanda n’umunyamahanga wifuriza u Rwanda amahoro bagomba kugiramo uruhare.

Twese dufatanyirize hamwe kwamagana abapfobya jenoside yakorewe abatutsi kandi tunabagaragarize inzego z’ubutabera kugirango ibyaha bakora bihanwe hakurikijwe amategeko.

Mugire amahoro.

Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo cy’umusomyi wa IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .