Uko FPR yahoze niko iri ni nako izahora (Igice cya kane)

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 3 Nzeri 2017 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wa joro wo ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016, Sosiyete y’indege y’Ubwami bw’u Buholandi, izwi nka KLM, yagejeje ku kibuga cya Kanombe abagabo babiri bashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo ni Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude alias Nzinga.

Muri bombi, Mugimba Jean Baptiste ni we uri mu cyiciro Abongereza bita ‘big fish’ cyangwa igifi kinini. Kuri jye, Mugimba yabaye umwe muri bane bakomeye ugaruwe mu Rwanda. Abo ni Ntamabyariro Agnès wagaruwe n’igihugu cya Zambia; Karamira Froduald wazanywe n’igihugu cya Ethiopia; Mugesera Leon wazanywe n’igihugu cya Canada na MUGIMBA woherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi. Byose bikaba byarakozwe kubera gutsura neza umubano.

Muri ‘big fish’ harimo na Ingabire Victoire wizanye avuye mu Buholandi na Bemeriki Valerie wigaruye kubera kubura uko agira. Bemeriki ntiyabashaga kugenda urugendo rurerure mu mashyamba ya Zaire, kandi abateguye Jenoside ntibari bamwitayeho ku buryo bamwishyurira amafaranga yo kumuhungisha.

Abashinze CDR

Ku itariki ya 22 Gashyantare 1992, abagabo icyenda n’umugore umwe bahuriye muri Hotel Village Urugwiro i Kigali bashinga Ishyaka mu gifaransa bise « Coalition pour la Défense de la République (CDR) » mu kinyarwanda baryita « Impuzamugambi Ziharanira Repubulika ».

Abasinye ku nyandiko ishinga iryo shyaka ni Bucyana Martin, Nahimana Th é oneste, Misago Rutegesha Antoine, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya B é atrice, Higiro Celestin, Nzaramba Celestin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase na Simbizi Stanislas.

Ubusabe bwa CDR bwo kwandikwa nk’ishyaka bwakiriwe na Minisitiri Munyazesa Faustin ku wa 3 Werurwe 1992 nk’uko bigaragara kuri Recepisse No 016/04.09.01.

Nyuma baje gushyiraho n’ubuyobozi bw’ishyaka ryabo ryemejwe ku wa 16 Werurwe 1992 na Minisiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini (MININTER), Munyazesa Faustin.

Abo bayobozi nk’uko byanditswe mu Kinyamakuru Kangura No 33 (Werurwe 1992) p.2 bari aba: Bucyana Martin (Perezida), Nahimana Theoneste (Visi-Prezida wa Mbere), Misago Rutegesha Antoine (Visi-Perezida wa Kabiri), Mugimba Jean Baptiste (Umunyamabanga), Nzabandora Celestin (Discipline akaba na Avoka wa CDR), Higiro Celestin (Politiki), Akimanizanye Emmanuel (Ububanyi n’Amahanga), Uwamariya Beatrice (Umutungo, Imari n’Ingengo y’Imari Hitimana Athanase (Igenamigambi, Imibereho myiza n’Uburezi) na Simbizi Stanislas (Itangazamakuru, Umuco na propaganda). Hari n’indi nyandiko yerekana ko Barayagwiza Jean Bosco na Ngeze Hassan bagizwe abajyanama b’ishyaka.

CDR ntiryari ishyaka risanzwe. Ari uko ryatangiye, ari propaganda n’amatwara byaryo, nibyo byatumye Umuryango FPR-Inkotanyi wanga ko rijya muri Guverinoma y’inzibacyuho Yaguye. Nta kuntu umuryango wiyemeje guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda wari gukorana n’Ishyaka rirwanya ubwo bumwe.

Mugimba nk’uwari Umunyamabanga wa CDR si umunyarwanda usanzwe imbere y’ubutabera. CDR ni ishyaka ryavutse kubera ko abarimo Mugimba ngo bari bamaze “kubona ko Repubulika y’u Rwanda yugarijwe n’umwanzi wimirije imbere kugarura ingoma ya gihake n’iya cyami ishingiye ku butegetsi bwa Gatutsi.”

Ikindi cyatumye bashinga ishyaka rya CDR, ngo ni uko bari bamaze “kubona ko mu gihugu hari udutsiko tw’abiyemeje gutatira ibyiza” bakesha “Revolusiyo Rubanda-Nyamwinshi yakoze muw’i 1959” ngo bityo bakaba baribumbiye muri CDR nk’uburyo bwo “gukomera ku ntego z’iyo Revolusiyo”.

CDR yaje ivuga ko ije gukemura ikibazo cy’amoko agize imbaga y’abanyarwanda. Kuri CDR ikibazo kigakemurwa ari uko habaye “kwemera ko imbaga y’abanyarwanda igizwe n’amoko atatu atandukanye…no kwemera ko buri bwoko buriho ku giti cyabwo.”

Amahame remezo ya CDR ashimangiraga ko muri Demokarasi hashobora kubaho “amashyaka ashingiye ku bwoko” bakanemera ko ngo “buri bwoko buharanira inyungu zabwo kuko ubumwe bw’abanyarwanda atari uruvangitirane rw’amoko ahubwo ari ubwuzuzanye bwayo mu bikorwa biteza igihugu imbere” gusa.

Minisitiri Munyazesa yashyizeho komite yiga dosiye ya CDR mbere yo kwemererwa; Iyo komite yateranye kuwa 12 Werurwe 1992 iyobowe na Munyandinda Gaspard wari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Politiki. Abandi bari Higaniro Hermogène (Directeur de la Législation et Contentieux) na Muhaturukundo Norbert (Directeur des Etudes et Evaluation) n’abandi bari abayobozi ba za Division: Kayibanda Vincent, Serwili François na Musabyimana Vénéranda.

Mu mategeko agenga CDR iyo komite yagaragaje ibyo inenga bikubiye mu ntangiriro no mu ngingo z’amategeko arigenga. Urugero ni iya kan ivuga ko intego y’iryo shyaka ari “Ubumwe n’ubufatanye bwa rubanda nyamwinshi.” Kubera ko CDR yari umwana wa MRND, nta kuntu itari kwemerwa.

Uretse ibikubiye mu Mategeko n’Amahame Remezo bya CDR, ibyandikwaga n’ibinyamakuru byayo nka Kangura na Zirikana bisobanura neza icyo iryo shyaka ryashyiriweho.

Kuvuka kwa CDR na ‘Big fish’ Isigaye mu Buholandi

Umunsi Mugimba Jean Baptiste akandagira ku kibuga cy’indege cy’u Rwanda, icyo natekereje cya mbere ni amateka yo kuvuka kwa CDR, n’uburyo abantu benshi b’ingenzi “baharanira Repubulika” bashinze ibirindiro mu gihugu cy’u Buholandi kiyoborwa n’Ubwami.

Muri abo ni Ndereyehe Charles Ntahontuye ucyidegembya muri icyo gihugu mu gihe abo yigeze kuyobora nka Ingabire Victoire na Mugimba bari mu Rwanda. Ndereyehe ari ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) guhera mu mwaka w’2007.

Amateka ya CDR afitanye isano ya hafi n’ihuriro ry’abacurabwenge (Think-Tank) ba MRND ryitwa Cercle des Républicains Progressistes (CRP) yari ikuriwe na NDEREYEHE Charles. Komite mpuzabikorwa ya CRP, yatangiye igizwe n’abarwanashyaka ba MRND bakomoka mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri.


Abari barigize ni:

• Ndereyehe Charles Ntahontuye wari Umuhuzabikorwa w’umushinga w’Ubuhinzi muri Gikongoro, agakomoka mu cyari Komini Cyabingo. Yagizwe Perezida wa CRP;

• Nahimana Ferdinand wari umuyobozi Mukuru wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Gatonde. Yagizwe Visi-Perezida wa Mbere wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Analyse des Stratégies’;

• BAKUZAKUNDI Michel, wari umuyobozi mukuru w’uruganda rukana impu (SODEPARAL), agakomoka mu cyari Komini Mukingo. Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Evaluation et Orientation’;

• Maniliho Faustin yari Umuyobozi muri MINIMART agakomoka mu cyari Komini Nkuli. Yagizwe Umunyamabanga wa CRP, akanayobora itsinda rishinzwe amakuru ‘Information’;

• Hakizimana Déogratias wari Umuyobozi Chef de Division muri MINIMART, agakomoka mu cyari Komini Kigombe. Yagizwe Umubitsi wa CRP;

• Nyirasafari Gaudence yari umwe mubagize Komite y’igihugu ya MRND akaba n’umuyobozi mukuru wa ONAPO. Akomoka mu cyari Komini Kigombe ;

• Renzaho Juvénal yari Chef de Service muri Perezidansi ndetse yaje kuba umujyanama wa Habyarimana, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama ;

• Gasore Rukara Pierre yari Umuhuzabikorwa wa Programme yitwa PRIME, agakomoka mu cyari Komini Kigombe ;

• Nizeyimana Félicien ntiberekanye aho akomoka n’icyo akora uretse ko yari mu itsinda rishinzwe ‘Analyse des Stratégies’;

• Ntabahwana Suku Jean Bernard yari ashinzwe Ikoranabuhanga mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryo Gutsura Amajyambere (UNDP/PNUD) agakomoka mu cyari Komini Mukingo

• Rutayoberana Alexandre wari Umujyanama muby’amategeko muri Banki ya Kigali-BK, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu

• SISI Jean Damascène wari Chef de Division muri ORTPN, agakomoka mu cyari Komini Kidaho

• Mutwewingabo Bernard wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, agakomoka mu cyari Komini Ruhondo ;

• Semasaka Gabriel wari umuyobozi ukuriye Urwego rushinzwe Intanga z’amatungo (CNIA), agakomoka mu cyari Komini Cyeru

• Gasore Alexis wari umuyobozi w’urwego P.S.G, agakomoka mu cyari Komini Gatonde ;

• Nshimyimana Alexis wari Umunyamakuru muri ORINFOR (azwi cyane mu kiganiro ‘Ejo nzamera nte’), agakomoka mu cyari Komini Nyamugali ;

• Gatashya Jean Berchmans yari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo MINITRAPE, agakomoka mu cyari Komini Kidaho;

• Karabayinga Celestin wari umukozi wa ORINFOR, agakomoka mu cyari Komini Nyakinama;

• Semasaka Aloys yari umukozi wa Minisiteri y’Amashuri Yisumbuye na za Kaminuza (MINISUPRES) agakomoka mu cyari Komini Mukingo;

• Ndagijimana Jean Claude yari umukozi wa ELECTROGAZ, agakomoka mu cyari Komini Gatonde; naMbonyintwali Aphrodice wari umukozi wa MINAGRI, agakomoka mu cyari Komini Nyarutovu.

Ikigamijwe cyari ukugira itsinda ry’abantu bazakorera inyungu za MRND ariko bititwa ko ari yo, bakavuga cyangwa bagakora icyo MRND itakora. Bisobanura neza ko yari Think-Tank.

Inama ya mbere yabaye ku wa 22 Ukuboza 1991, hakurikiraho indi ku wa 5 Mutarama 1992 iya nyuma yemeza inyandiko ry’ihuriro iba ku wa 17 Mutarama 1992. Ako gatsiko katangiye gashakisha izina kazitwa. Mu mazina batekereje bagihura harimo 1) Républicains du MRND, 2) Progressistes du MRND, 3) Cercle des Républicains na 4) Club des Républicains Progressistes.

Muri izo nama bakomeje gutekereza uko bazitwa hemezwa izina Cercle des Républicains Progressistes (CRP). Andi mazina batekereje ni : 1) Unité de Républicains Progressistes, 2) Cercle du MRND pour la Défense de la République (CDR) na 3) Cercle pour la Défense de la République (CPDR/CDR).

Iryo tsinda mpezanguni, kubera iryo jambo bagushaho rya ‘Repubulika’, kubatekereza nkabo bikavuga igihugu cy’Abahutu, ryarakomeye rigira n’amashami ahari abantu bize. Urugero ni Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ahari “Le Cercle des Républicains Universitaires de Butare” iyoborwa Dr. Rwamucyo Eugene. Na n’ubu Rwamucyo aracyari umu Républicains w’Umunyarwanda.

MRND yakomeje gushyiraho amashyirahamwe nk’ayo arimo Ligue Indépendante pour la Défense des Droits de l’Homme (LIDEL), yayoborwaga na Mushyandi Joseph; hakaba akandi gatsiko ko kuri Kaminuza y’i Butare kitwaga Groupe des Défenseurs des Intérêts de la Nation, icyitwaga ARDEVI-TABARA cyayoborwaga na Nahimana Ferdinand n’ibindi….

Nyuma y’iminsi mike CRP ivutse, ku itariki ya 2 Gashyantare 1992, Ngeze Hassan wari Umuyobozi wa Kangura yandikiye ibaruwa MININTER amusaba ko yamurindira “kubw’Amategeko izina ry’ishyaka ryacu CDR”.

Ati: “Tumaze kubona ko ishyaka twari twatekereje gushinga tukaritegurira izina “PDR”, hanyuma abantu bakaduca inyuma bakaryiyitirira, dusanze ari ngombwa guhitamo irindi zina rya “CDR”, aribyo kuvuga mu rurimi rw’Igifaransa “Coalition pour la Défense de la République”, mu Kinyarwanda: “Impuzamugambi Ziharanira Repubulika”. Iryo shyaka ryacu rero nubwo ritaravuka ku mugaragaro kubera ingorane z’ubukungu, ntibituma ritabona abayoboke b’inzego nyinshi kandi bo mu turere twose tw’u Rwanda: nk’abahinzi, abategetsi bo mu nzego nyinshi zaba izo hasi cyangwa izo hejuru, abacuruzi, urubyiruko rwaba urwo mu mashuri cyangwa urutayarimo, n’abandi bari baribeshye kuyoboka amashyaka atabagera ku mutima. Tuboherereje rero uru rwandiko ngo muturindire iri zina hatazagira abongera kuduhohotera baritwara. Tukaba tunaboneyeho kuboherereza hamwe n’iyi baruwa “Amahame-Remezo” by’agateganyo by’ishyaka ryacu “CDR” mu ndimi zombi, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Igihe cyose tuzaba tumaze gushyira ahagaragara ibisabwa n’amategeko, Ngeze Hassan we nyir’ igitekerezo niwe wenyine uzatangaza ku mugaragaro ko ishyaka rivutse, cyangwa undi azaba yahaye ububasha. Tubashimiye icyizere muzatugirira kuri icyo kibazo. Uhagarariye CDR by’agateganyo NGEZE Hassan” Arasinya.

Nyuma y’iminsi 20, CDR iravuka ivuga ko iteganya kuzaba ifite umutungo wa 65,000,000FRW. Mu bayobozi bayo bakuru harimo Mugimba Jean Baptiste. Ngeze Hassan na Barayagwiza Jean Bosco bafata imyanya yo kuba abajyanama ba Komite Nyobozi ya CDR. Bakoze akazi ko gucengeza amatwara no kuyobora ibikorwa biganisha kuri jenoside.

CDR ikimara kwemerwa ku mugaragaro, ikinyamakuru Kangura cyasohoye Nimero Special yahariwe “TUMENYE MANIFESTE NA STATI Z’AMASHYAKA YA RUBANDA NYAMWINSHI” Ayo mashyaka yari CDR, PALIPEHUTU na MDR-Burundi. Iryo rya Gatatu sindizi.

Iyo Kangura Special niyo yacapye Stati za CDR mu Kinyarwanda n’Igifaransa (p.3-13) Stati za PALIPEHUTU zo muri Kamena 1991 mu Gifaransa (p.14-22). Ku rupapuro rwa mbere rw’iyo Nimero Special abanditsi bayo baribaza ngo INYENZI N’IBYITSO BYAZO BIRAHUNGIRAHE KO ISHYAKA RY’ABAHUTU RYAVUTSE KU MUGARAGARO?” Ku rupapuro rw’Inyuma hakaba ahanditse: “lshyaka CDR rigizwe na Rubanda nyamwinshi niryo rizumvisha inyenzi n’ibyitso.”

Abacurabwenge bakora rwihishwa

Abagize CRP ntibagaragaraga muri mitingi cyane kuko bari barabonye ikitari “CERCLE” (Itsinda) ahubwo babonye “COALITION” (Impuzamigambi). Uko kwihisha kwa bamwe mu bantu bize, niko kwatumye nta n’umwe mu bagize CRP ugaragara muri CDR. Kuba mu magambo ahinnye “CDR” yari yaratekerejwe mbere na CRP, Ngeze Hassan uzwi nk’uwatamikwaga igifaransa, yari yaremeye kuba umuyoboro w’ingengabitekerezo n’ibikorwa bya Jenoside muri CDR. Icyo abo muri iyo ‘Think-Tank’ bibeshye ni ugutekereza ko ntawe uzababona cyangwa ngo abamenye.

Uruhare rwa CDR mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikintu kizwi. Icyo ngarukabo ubu ni icyerekana ko abatangije CRP barimo NDEREYEHE Charles barimo benshi bazwiho urwango ku Batutsi.

Hari bamwe nzi n’abo ntazi. Ibibavugwaho bashinga CRP, bituruka mu nyandiko yanditswe igasinywa na Ndereyehe ubwe. Mpere kubo nzi kubera kwamamara kwabo: Uyu Ndereyehe Charles, Nahimana Ferdinand na Bakuzakundi Michel, ni abantu bakomeje umugambi wa jenoside aho bari mu mahanga kuko bari mu bacengezamatwara ba RDR. Kimwe na Nshimyimana Alexis wigeze gushingwa propaganda ya FDLR.

Hari inyandiko ya Ndashimye Bernardin yise “Remote controlled political actors” aho avugamo ubugome bwa Gasore Rukara Pierre wo muri CRP. Muri iyo nyandiko Ndashimye avuga ibitekerezo aziho Gasore kuva akiba i Gikondo. Ni ibitekerezo “aba Republicain” b’Abanyarwanda bemera, ko “Umututsi n’Umuhutu” ngo batagomba kubana no gukorana.

Nyuma y’abantu gusoma iyi nyandiko nizeye ko hari benshi nzamenya aho bari n’ibyo bakora ubu nyuma yo guhitamo gukoresha politiki ya Jenoside nk’uburyo bwo kurwanya FPR-Inkotanyi.

Uburyo bwa nyuma bwo kurwana

Ntacyo aba ‘Republicain’ bo muri CDR na CDR batakoze ngo barwanye Inkotanyi bikanga kubera kutumva icyo barwanya n’icyo barwanira. Leta iyobowe na Sindikubwabo Théodore na Kambanda Jean iri mu marembera, ku itariki ya 9 Kamena 1994, Perefe wa Ruhengeri, Nsabumugisha Basile, yatumije inama ya ba Burugumestri bose kwiga ku bibazo bitatu byari bibakomereye: 1) Ibyerekeye Amabwiriza yo kwirwanaho (Auto-defence Civile); 2) Umusanzu w’Ingabo; 3) Imvururu, kubura kwa lisansi n’imbuto y’ibirayi. Muri iyo nama, Colonel Ntibitura Bonavanture wari ushinzwe “auto-defence civile” muri Perefegitura ya Ruhengeri yabwiye abari mu nama inkunga yari yatanzwe na Ndereyehe Charles. Umwanditsi w’iyo nama yari Ntarwanda Célestin wari Su-Perefe wa Perefegitura.

Col. Ntibitura yamenyesheje iyo inama ko “Ndereyehe, Umuyobozi wa ISAR, abinyujije ku Nama y’ubutegetsi bw’icyo kigo, bateganyije 1,000,000 Frw, maze buri muntu uzaka Inyenzi-Inkotanyi imbunda akazahembwa 10,000 Frw.” Niba barabashije kubona izo mbunda ijana ntawe ubizi! Icyo bivuga ni uko uretse ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushuka abaturage, abatekereza nka Ndereyehe nta bundi bwenge bazi! Ni nde muturage cyangwa Umusirikare wari kwemera guhangara Inkotanyi ngo arashaka amafaranga ibihumbi icumi?

Nyuma yo kwicisha Abatutsi i Rubona no kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, Ndereyehe yakomereje mu nkambi aba muri ba fondateri ba RDR ku wa 3 Mata 1995. Inkotanyi zicyuye abaturage, Ndereyehe yisanga mu Buholandi aho yongeye guhurira na Mugimba Jean Baptiste na Ingabire Victoire (bombi bari CDR) bakomereza muri RDR.

Iryo huriro RDR rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ryabanje kuyoborwa na Nzabahimana Francois rigitangira. Muw’1997 Nzabahimana arihereza Ndereyehe, mbere y’uko rifatwa na INGABIRE muw’2000. Hagati aho baribumbiye muri FDU-Inkingi, na n’ubu bagikoreramo ibyo bita kutavuga rumwe na leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi.

Ntabwo byari bikwiye ko Mugimba asiga Ndereyehe mu Buholandi, ari nawe wari mukuru muri byose. Cyakora, no kuba Mugimba ari mu Rwanda, hari icyizere kuko ritararenga.

Ese Ndereyehe yaba agishaka amafaranga muri icyo gihugu yo kwambura “inyenzi-inkotanyi” imbunda? Niba yaribagiwe uko byagenze mu 1994, namubwira iki!

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Biracyaza…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza