Uko isura y’Abanyafurika itakongera kwanduzwa, nabo ntibararikire kujya gushakira ahandi imibereho

Yanditswe na Dr. Gasana Sebastien
Kuya 19 Gashyantare 2018 saa 07:01
Yasuwe :
7 0

Muri iyi minsi zimwe mu nkuru zigarukwaho cyane mu bitangazamakuru ni izivuga ku Banyafurika bakomeje gushaka guhunga bava iwabo bakerekeza , cyane cyane, ku mugabane w’i Burayi ndetse n’amagambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aherutse kuvuga ku Banyafurika n’ibihugu byabo, tutibagiwe n’ikibazo cy’abimukira b’Abanyafurika muri Israel bakomeje kwimwayo ubuhungiro muri icyo gihugu!

Inkuru zinyuranye zavuze ukuntu Abanyafurika bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bashakaga kwerekeza ku mugabane wa Burayi banyuze muri Libiya bakomeje gufatwa nabi cyane; ndetse bamwe bakagurishwa nk’abacakara, tutibagiwe na benshi barohama mu nyanja bashaka kwambukira i Burayi.

Ibi bintu bikomeje gutera abantu banyuranye, hirya no hino ku Isi, kwibaza impamvu, muri rusange, Abanyafurika, cyane cyane, abafite uruhu “rwirabura” bakomeje gusuzugurwa no guteshwa agaciro!

Ariko nyamara, amagambo mabi nk’ayo yagiye avugwa ndetse n’ibikorwa bibi byibasiye cyane Abanyafurika biraza mu gihe, muri rusange hashize nabwo igihe kitari gito Afurika igaragazwa mu rwego rw’ubukungu nk’umugabane ushobora kuba ufite ejo hazaza heza! Ibi se biri kuba byaba ari uburyo bwo kongera kwereka no guca intege Abanyafurika ko ntacyo bashobora kuzigezaho? Byaba se ari uguca intege abifuza kuza gushora imari yabo muri Afurika? Cyangwa se hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma!

Ibibazo umuntu ashobora kwibaza ni byinshi ariko muri iyi nyandiko ngufi turashaka kuvuga kuri bimwe mubyo Abanyafurika bose bakagombye kwitaho kugira ngo barusheho kwihesha no guhabwa agaciro bakwiye, kimwe n’abandi bantu bose kuri iyi Si.

Uko ibintu byamera kose, Abanyafurika ubwabo nibo bagomba mbere na mbere gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde kuzahora basuzugurwa cyangwa ngo bakomeze gufatwa nk’aho bakiri mu bukoloni. Ibi ariko kugira ngo bizagerweho bisaba ko hafatwa ingamba nziza zikomeye, zubaka kandi zirambye.

Nubwo bwose atari ubwa mbere bivugwa ndetse n’abantu banyuranye, turongera gushimangira ko abayobozi b’Afurika, mu bihugu binyuranye by’uyu mugabane hari byinshi basabwa kwitaho bidatinze kugira ngo Afurika nayo izamure imibereho myiza y’abaturage bayo. Ku ruhande rwacu turakeka ko ibi tugiye kuvuga biramutse bigezweho byatuma cyangwa se byaba inkunga ikomeye mu gutuma Abanyafurika badakomeza gusuzugurwa ndetse bakifuza kuguma iwabo aho gushaka kwimukira aho batanifuzwa.

Imiyoborere myiza, kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’imisoro

Kugira ngo imibereho y’Abanyafurika izatere imbere, twavuga mu magambo ahinnye cyane, ko ari ngombwa ko uhereye ku bayobozi bo hejuru kugeza ku baturage bo hasi bumva ko ibikorwa n’abayobozi byose, ku rwego urwo arirwo rwose no mu byo bakora byose, bagomba gutuma imibereho y’abaturage igenda irushaho kuba myiza.

Muri rusange, imiyoborere mibi niyo ahanini iba intandaro y’ibindi bibazo binyuranye bizonga abaturage kandi bikadindiza iterambere n’imibereho myiza yabo.

Nubwo bwose tutagamije kurondora ibimenyetso binyuranye biranga imiyoborere mibi, ntitwabura kuvuga ko ruswa n’inyerezwa ry’imisoro (aha turashaka kuvuga imisoro yakagombye kuba itangwa nyamara ntitangwe) dusanga ari bimwe mu biranga iyo miyoborere mibi.

Ibi iyo biboneka imbere mu gihugu runaka bibangamira iterambere ryacyo, ndetse bikarushaho kuba bibi cyane iyo ibivuye muri iyo ruswa cyangwa se muri iryo nyerezwa ry’imisoro bigiye hanze y’igihugu runaka cyangwa se hanze y’Afurika.

Uwo mutungo ujyanwa bujura hanze y’uyu mugabane uramutse ushowe mu iterambere ry’Abanyafurika byatuma barushaho kubaho neza.

Kurwanya ubushomeri n’ubusumbane bukabije mu gusaranganya umutungo

Kimwe mu bintu bikomeye bituma abantu bashobora kwibeshaho ni ukugira imirimo bakora bakayikomoraho ikibatunga ndetse n’umutungo. Kandi rero birazwi ko igice kinini cy’abantu bahunga Afurika kiba kigizwe n’abaturage b’Afurika baba bashaka imibereho myiza, cyangwa isumbye iyo basanzwe babamo kuri uyu mugabane.

Abantu baramutse babonye imibereho yabo igenda ihinduka mu buryo bwiza kandi hakaba n’icyizere kirambye ko bizakomeza gutyo, nta mpamvu bakwifuza guhunga ibihugu byabo.

Mu ngamba zo kurwanya ubushomeri, abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi mubyo bifuza gukora, cyane cyane urubyiruko bagomba gutekerezwaho ku buryo bw’umwihariko.

Mu kurwanya ubushomeri kandi byari bikwiye ko ibihugu byose by’Afurika byakuraho amananiza n’inzitizi zinyuranye zituma umuntu atabasha kuva mu gihugu kimwe ngo abe yajya gushaka akazi mu kindi ku buryo bworoshye.

Gushyiraho politiki n’ingamba zituma ubusumbane hagati y’abakire n’abakene budakomeza kwiyongera ku buryo bukabije cyane, nabyo biri mu byatuma abantu bamwe badahora bifuza guhunga ibihugu byabo kugira ngo bizere kuba nabo bashobora gutera imbere mu butunzi no kubaho neza.

Gushyira imbere icyiza rusange, kumenya guteganya no kureba kure

Uretse bamwe mu baturage b’Afurika baba bahunga kubera impamvu zishingiye ku mutekano, muri rusange, uba wabuze mu gihugu cyangwa igice iki n’iki, cyangwa se impamvu zinyuranye zaba zihariye umuntu yaba afite , ubundi abantu bafata icyemezo cyo guhunga aho bari batuye kubera ko hari ibyo baba batishimiye kandi bibabangamiye mu mibereho yabo.

Iyo umuntu yitegereje ibibera hirya no hino muri Afurika, usanga mu bihugu bimwe na bimwe abari ku butegetsi basa n’abadashishikajwe no gushyira imbere ibikorwa bifitiye igihugu cyose akamaro, ahubwo bakita cyane ku bibafitiye akamaro ubwabo cyangwa se hamwe n’abandi bantu banyuranye baba bafite ibyo bahuriyeho. Ibi rero bituma hari bamwe mu baturage bumva ko bo basa n’abibagiranye bikaba byabatera gushaka guhunga ibihugu byabo bakerekeza aho bibwira ko bazabasha kubaho neza kurusha mu bihugu byabo.

Abategeka ibihugu byabo badashyira imbere icyiza rusange akenshi ntibashobora no kugira ubushishozi ngo barebe, bategure kandi bateganyirize ahazaza, kugira ngo abaturage babo bategurirwe hakiri kare ibizazamura imibereho yabo mu bihe biri imbere, cyangwa se barindwe ibintu ubusanzwe bigaragara ko biba bishobora kuzabagiraho ingaruka mbi mu bihe bizaza.

Muri make, twavuga ko twifuje kuvuga ku kibazo gikomeye cy’isuzugurwa ry’Abanyafurika ahanini riterwa n’uko hari bamwe muri bo batishimira kuba mu bihugu byabo, kubera impamvu zinyuranye, ahubwo bagashaka kujya aho bibwira ko babaho neza nyamara aho bifuza kujya batabashaka. Hari ingamba zimwe twerekanye dusanga zari zikwiye gufatwa kugira ngo hakumirwe impamvu zituma Abanyafurika bahunga ibihugu byabo.

Dr Gasana Sebastien, Umwarimu muri Christian University of Rwanda (CHUR)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza