Abifuza gutembera u Rwanda bagiye kongera koroherezwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Kamena 2018 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora ibikorwa byo kuzana no kuyobora ba mukerarugendo, Show Me Around Rwanda Safaris, yazanye uburyo bushya bwo gutembereza abanyarwanda ibyiza bitatse igihugu mu mpera z’icyumweru (Weekend).

Ubusanzwe hari ibikorwa bitandukanye bikunze gukorwa mu korohereza abanyarwanda gutembera u Rwanda ariko ntibikunze kuba buri gihe.

Umuyobozi wa Show Me Around Rwanda Safaris, Bukuru Augustin, yavuze ko batangije ibikorwa byo kujya batembereza abanyarwanda igihe cyose babyifuza by’umwihariko mu mpera z’icyumweru kugira ngo barusheho kubakundisha ibyiza bigize igihugu cyabo.

Iyo sosiyete iherutse kujyana abanyarwanda muri Pariki y’Akagera na Nyungwe, yateganyije ibindi bikorwa byo kubasubizayo muri iyi minsi.

Bukuru yabwiye IGIHE ko tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2018 bazaborohereza kujya gusura Pariki ya Nyungwe na ho tariki 7 z’uwa karindwi bakabatwara muri Pariki y’Akagera.

Yagize ati “Turashaka ko umunyarwanda wese aba ambasaderi w’igihugu mu bijyanye n’ubukerarugendo. Niba umunyamahanga akubajije ati ‘ ko nshaka kuza mu Rwanda nasura iki? Mubwire ibyo yasura ariko nawe ubizi. Nta mpamvu yo kwirirwa dutwaye imodoka zirimo abazungu gusa kandi ibintu biri iwacu.”

Yakomeje agira ati “Twabishyize mu mpera z’icyumweru (weekend) kugira ngo na ba bandi baba bamaze icyumweru bari mu kazi babone umwanya wo kuruhuka no kwishimira ibyiza by’iwabo kandi badahenzwe.”

Gusura Pariki imwe muri izo ebyiri umuntu bizamusaba amafaranga ibihumbi 30 by’amanyarwanda.

Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.

Bukuru yavuze intego bafite ari ukujya batembereza abanyarwanda buri kwezi kandi bigakorwa ku minsi yoroheye buri wese.

Canopy Walkway ni ikiraro cyubatse mu kirere muri Pariki ya Nyungwe gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibiti, inyoni n'izindi nyamaswa
Mu nzira werekeza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, iri mu zikomeye muri Afurika, nyuma yo kugezwamo ubwoko butanu bw’inyamaswa zirimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza