00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo mu bukerarugendo bashyiriweho amahirwe yo kuzahura ubucuruzi bwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) ku bufatanye na Mastercard Foundation batangije gahunda yo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga igitangira (startups) mu bukerarugendo n’ishamikiye cyangwa itanga serivisi zijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu kuzahura ibikorwa byabo binyuze mu mahugurwa n’inkunga y’amafaranga.

Aba ba rwiyemezamirimo bazafashwa binyuze mu mushinga wa Hanga Ahazaza w’Umuryango Mastercard Foundation. Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Aya mahugurwa n’amafaranga bizatangwa na binyuze muri Tourism Inc, imwe muri porogaramu ya ESP zikurikirana ba rwiyemezamirimo.

Ubukerarugendo no kwakira abantu ni imwe mu mishinga y’ibanze mu gutsura amajyambere y’u Rwanda, ikaba ari n’imwe muri serivisi zazahajwe cyane n’icyorezo cya COVID-19.

Ni ku bw’iyo mpamvu Tourism Inc. ikomeje gutanga ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo bafitanye isano n’ubukerarugendo no kwakira abantu. Kuri iyi nshuro ya gatanu, hazatoranywa ba rwiyemezamirimo bazakurikiranwa bakanahabwa ubufasha na Tourism Inc.

Muri ubwo bufasha hakubiyemo amahugurwa abafasha gusobanukirwa neza ibikenewe ngo ubucuruzi bwabo bwaguke, inkunga y’amafaranga ndetse no gukurikiranwa n’abakozi ba ESP mu bucuruzi bwabo (mentorship) mu gihe cy’amezi atandatu.

Abazitabira Porogaramu ya Tourism Inc. bazungukiramo byinshi birimo no guhabwa umwanya wo gukoreramo ku buntu mu gihe cy’amezi atandatu.

ESP yatangiye kwakira ubusabe bw’abifuza kuba muri iyi Porogaramu ya Tourism Inc., ku nshuro ya Gatanu.

Abemerewe kwitabira iyi gahunda ni abafite umushinga ugitangira cyangwa igitekerezo cy’umushinga ufitanye isano n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Bagomba kuba bari hagati y’imyaka 18 na 35 kandi imishinga yabo igomba kuba ikorera mu Rwanda.

ESP irateganya ikiganiro kizatangirwa ku mbuga nkoranyambaga kigamije gusobanura byimbitse ibijyanye n’iyi porogaramu ku wa 21 Nzeri 2021. Ku bifuza kohereza ubusabe, mwakoresha iyi link.

Ba rwiyemezamirimo mu bukerarugendo n'amahoteli bashyiriweho amahirwe yo kuzahura ubucuruzi bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .