Ibitangaje ku ‘Utubindi twa Rubona’ twafukuwe na Ruganzu agasangiriramo inzoga n’ingabo ze

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Yashinze icumu afukura utubindi 12! Abanyamateka bafata Ruganzu II Ndoli nk’umunyabigwi w’agatangaza kandi n’uyu munsi mu bice nyaburanga bibitse amateka y’u Rwanda, ni henshi hari ibimenyetso bigaragaza ubudahangarwa bw’uyu mwami bamwe bagereranya na Pharaoh w’Abanya-Misiri.

Kimwe n’ahandi hatandukanye mu gihugu, mu Mudugudu w’Utubindi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, hari utubindi 12, bivugwa ko ari two Ruganzu yasangiriyemo inzoga n’ingabo ze zari zirushye nyuma yo gustinda umwanzi.

Uyu Ruganzu II Ndoli, Se witwaga Ndahiro Cyamatare yari yaratanze yishwe n’Abanyabungo bamutsinze I Rubi rw’Inyundo. yarerewe i Karagwe k’Abahinda muri Tanzania kwa Nyirasenge, Nyabunyana.

U Rwanda rwabayeho nta mwami rufite Abanyabungo aribo barufashe mu gihe cy’imyaka iri hagati ya 11 na 15. Muri icyo gihe umuhungu wa Ndahiro yari yarabundiye i Karagwe kwa Ndagara ya Ruhinda wari umwami waho akaba n’umugabo wa Nyabunyana.

Ruganzu icyo gihe witwaga Ndoli kuko yari ataraba umwami yamaze gukura agarutse mu Rwanda rwa Gasabo arwana we n’ingabo ze zari zizwi nk’Ibisumizi ngo yigarurire igihugu.

Aho yasangiriye amarwa n’ingabo ze

Ubwo Ndoli (Ruganzu) yari yarabundiye i Karagwe, Abanyarwanda bakomezaga gushaka ko u Rwanda rwongera kugira umwami warwunamura, bari bazi ko ahari kandi azunamura u Rwanda.

Icyo gihe nibwo uwitwa Kavuna wo mu mutwe w’Abaryankuna yakomezaga kujya kubwira Ndoli uko igihugu kimeze.

Gusa indagu zari zaramubwiye ko atazagera mu Rwanda, ari kumwe na Kavuna, bituma ubwo yari ageze ku mugezi w’Akagera asaba abasare kutambutsa Kavuna.

Ageze mu Rwanda Ndoli n’ingabo ze baraye i Rubona ari naho abaturage baje kumureba.

Aho yarambitse umuheto, aho yashinze ikirenge agenda ndetse n’aho imbwa ze zakandagiye, ubu hose hari ibimenyetso.

Abaturage bazi amateka y’utubindi twa Rubona, bavuga ko utu tubindi twafukuwe na Ruganzu ndetse no mu myaka ishize twari tumeze neza ku buryo abantu babaga batunyweramo.

Uwitwa Rwabagabo Simon, yabwiye IGIHE ko amateka yahawe n’umusaza witwaga Rwabuhungu wapfuye mu 1993 afite imyaka 135, yababwiye ko muri aka gace ariho Ruganzu yakiriwe abungutse kwa Nyirasenge i Karagwe.

Ati “Aha niho bamukoreye ibirori ahakirira ingabo ze atangira akora utu tubindi aziha amazi ziranywa, igitaramo kirimbanyije batumira abanyarwanda bazana inzoga bashyira muri utu tubindi baranywa. Yaducukuye yifashishije icumu rye yari afite.”

Umusaza witwa Kagabo Alain, yigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubona, avuga ko igihamya koko ko utu tubindi twanywerewemo inzoga ari uko mu myaka 23 ishize ari nabwo yageze muri aka gace, wabonaga tumeze neza imbere ku buryo n’umuntu yashyiramo amazi cyangwa inzoga.

Kagabo yakomeje avuga ati “Utu tubindi twashyizweho na Ruganzu yakira ingabo ze. Ubundi barwanye n’ingabo zo hakurya aha kwa Kimenyi mu Gisaka. Noneho ingabo za Ruganzu zamaze guhashya umwanzi bagera aha i Rubona barushye.”

“Ibi ni ukwerekana ubuhangange bw’umwami w’u Rwanda. Niba twemera ko Pharaoh wo mu Misiri yubatse Piramide, kuki twahakana ko Ruganzu yashoboraga gufukura urutare rukikoramo ikibindi?”

Umushakashatsi mu kigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, Ntagwabira André, yabwiye IGIHE ko Ruganzu atamaze igihe kinini hano i Rubona ahubwo yaje guhita ajya i Gatsibo ari naho yimiye ingoma Karinga.

Umwami Ruganzu II Ndoli wabayeho mu myaka ya 1300- abanyarwanda benshi bamubwirwa nk’umwami wari ufite ububasha budasanzwe bahereye ku bigaragara bimwitirirwa birimo aho yakandagiraga ku rutare rukiyasa, icyicaro cye ,amajanja y’imbwa ze, aho yarashe urutare rukavamo amazi n’ibindi.

Iyo urebyemo imbere ubona utu twobo dufukuye neza nk'uko ikibindi kiba kimeze imbere
Utubindi twa Rubona mu Karere ka Gatsibo
RDB n'abayobozi batandukanye basuye ahari Utubindi twa Rubona
Utubindi twa Rubona hari mu hitezweho gukurura ba mukerarugendo mu Karere ka Gatsibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza