RDB yashimangiye ko nta mpinduka nshya zakozwe mu biciro byo gusura ingagi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko nta mpinduka zabayeho mu bijyanye n’igabanuka ry’ibiciro kuri ba mukerarugendo basura ingagi, nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byari byabitangaje.

Muri Gicurasi 2017 nibwo RDB yazamuye igiciro cyo gusura ingagi mu birunga, aho yaba umunyamahanga wishyuraga $750 n’Umunyarwanda watangaga ibihumbi 30 Frw, bashyizwe ku $1500 (asaga miliyoni 1.3 Frw).

Ikinyamakuru The East African kuri uyu wa Mbere cyanditse ko abasura ingagi mu mezi atabamo ba mukerarugendo benshi hagati y’Ugushyingo na Gicurasi bagabanyirijweho 30%, bakazajya bishyura $1,050 (akabakaba 910,350 Frw).

Iryo gabanuka ngo rikaba ryarashyizweho no ku muntu umaze iminsi itatu mu gihugu akanasura imwe muri Pariki z’igihugu yaba Nyungwe cyangwa Akagera.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara, yahakanye ko nta mpinduka nshya zabayeho mu biciro byo gusura ingagi.

Yagize iti “Ubwo impinduka mu biciro byo gusura ingagi zatangazwaga ku wa 6 Gicurasi 2017, RDB yatangaje ko ba mukerarugendo, uretse gusura ingagi mu birunga, bazasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’iy’Akagera mu gihe cy’iminsi itatu mu bihe bitabamo abakerarugendo benshi (hagati y’Ugushyingo na Gicurasi) bagabanyirizwa 30%. Ibi bikiyongera ku igabanyirizwa rya 15% ku bakerarugendo baba bitabiriye inama.”

Rikomeza rigira riti “U Rwanda rwazamuye igiciro cyo gusura ingagi hagamijwe gushimangira imishinga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kongera ibyo ba mukeraugendo basura no kuzamura imibereho y’abaturiye pariki z’igihugu.”

Igiciro cyo gusura ingagi cyagaragajwe nk’igikwiye mu gusura ubwoko bw’izo mu misozi ku Isi busigaye mu bihugu bitatu gusa birimo u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guhera mu 2005, Leta y’u Rwanda yageneraga abaturiye pariki 5% y’ibyavuye mu bukerarugendo ariko mu mwaka ushize ibyo bagenerwa ku musaruro w’ubukerarugendo byagejejwe ku 10 %.

Mu myaka 12 ishize, imishinga isaga 400 yo gufasha abaturiye pariki yaruzuye irimo amavuriro, amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi n’ijyanye no gutanga amazi meza mu baturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza