U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu imurika ry’ubukerarugendo muri Afurika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo kwitwara neza mu imurikagurisha ngarukamwaka ry’ubukerarugendo ribera muri Afurika y’Epfo.

Iri murikagurisha rizwi nka ‘Indaba’ ryatangiye kuva tariki ya 7-10 Gicurasi 2018, ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye bya Afurika. U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) rwahawe igihembo cya ‘Silver’.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yavuze ko mu bigenderwaho ibi bihembo bitangwa harimo umuteguro w’ahari kumurikirwa, uburyo ibyo bamurika bigaragazwa ndetse n’uko bakira ababagana.

Afurika y’Epfo ari nayo iberamo iri murika yegukanye umudali wa ‘Platinum’ mu gihe Namibia ariyo yaje ku mwanya wa mbere ihabwa uwa Zahabu.

Si ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ribera mu mujyi wa Durban, mu myaka yashize rukaba nabwo rwaragiye rwegukana imyanya y’imbere; mu 2015 na 2016 rwaje ku mwanya wa kabiri rwikurikirananya.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iki gihe, aho umusaruro wabwo wikubye inshuro zirenga ebyiri uvuye kuri miliyoni 200 z’amadolari mu 2010 ugera kuri miliyoni 444 $ mu 2017. Intego akaba ri ukuzagera kuri miliyoni 800 z’amadolari uyu mwaka.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu imurika ry’ubukerarugendo muri Afurika
Rwanda rwashimiwe uko rwitwaye mu imurika ry'ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza