Kuva kuri piscine ya Nyungwe Forest Lodge usa n’uwibereye mu bushorishori bw’ishyamba, iya Ubumwe Grande Hotel aho uba witegeye Kigali cyangwa iya Milles Collines iri mu zubatswe mbere mu gihugu, zose nta n’imwe isa n’indi, intego ari uguhaza indoto z’abahagera, atari n’abogamo gusa.
U Rwanda rumaze kwigarurira ba mukerarugendo ndetse biri kuruhira, cyane ko inyungu ruvanamo izamuka buri mwaka, ubu igeze kuri miliyoni $440 ivuye kuri miliyoni $200 mu 2010.
Ubukerarugendo ni urwego rukomeye mu kwinjiriza akayabo ibihugu nk’irindi shoramari ryose, kuva mu 1980, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubuteza imbere (UNWTO), rikaba ryarahisemo kubuzirikana buri wa 27 Nzeri.
Kugira ibyiza nyaburanga nka pariki z’igihugu z’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga ibamo ingagi zitaba ahandi, bigomba kujyana no kubaka ubushobozi bwo kwakira abazisura ku rwego rwose bariho, ari nako abagana u Rwanda mu bihe by’impeshyi babona uko bagabanya izuba mu mubiri, kimwe n’abashaka kugorora umubiri boga.
Ibyo bijyana n’uko rwiyemeje kuba igicumbi abanyamahanga barukoreramo inama n’imyiherero. Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, kivuga ko mu 2016 u Rwanda rwakiriye inama 42 zikomeye, ndetse uyu mwaka zishobora kugera kuri 50. Ikindi kandi ni uko mu 2016, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 36 000 bitabiriye ibikorwa n’inama, byinjije miliyoni 47 z’amadorali, imibare izamukaho 25 % buri mwaka.
Kuva kuri Hotel des Milles Collines iri mu zubatswe mbere mu Rwa Gasabo mu 1973 na Marasa Umubano Hotel kugeza ku nshya zirimo Marriot Hotel, Dove Hotel, Ubumwe Grande Hotel n’izindi, zigenda zigira umwihariko utuma ziganwa n’abatari bake.
IGIHE yatembereye muri hoteli 10 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali ikusanya amafoto agaragaza piscine ziri mu bikurura umubare munini by’umwihariko mu mpera z’icyumweru no mu gihe cy’inama mpuzamahanga zikomeye, zaba iza leta n’iz’imiryango y’igenga zikunze kuhateranira.
Great Seasons Hotel Kagugu






Dove Hotel



Marasa Umubano Hotel





Kigali Marriott Hotel




Hôtel des Mille Collines

Park Inn by Radisson


Hotel Villa Portofino




Serena Hotel

SportsView Hotel



Ubumwe Grande Hotel


Usibye Piscine zo mu mahoteli, hari n’izindi rusange zikoreshwa mu mikino nk’iya Cercle Sportif de Kigali




Mu nkengero za Kigali naho hari hotel zifite Piscine z’akataraboneka nk’iya Golden Tulip ishobora kwakira imikino Olempike


Amafoto: Moses Niyonzima na Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO