00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Barakajwe no kubuzwa n’ubuyobozi guhinga amasaka batagishijwe inama

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 February 2017 saa 03:03
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Murambi, Akarereka Gatsibo, bagaragaje ko batishimiye icyemezo bafatiwe cyo kubuzwa guhinga amasaka, bagahinga ibihingwa bahitiwemo.

Mu kiganiro Urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ cyabereye mu murenge wa Murambi, kuwa 25 Mutarama 2016, hagaragajwe kutavuga rumwe hagati y’abaturage n’ubuyobozi ku buhinzi bw’amasaka.

Umwe mu baturage, Twagirimana Alphonse, yagize ati “Amasaka ari mu kirangantego cy’u Rwanda kutubuza kuyahinga ni ihohoterwa. Umusaruro w’amasaka ntugaragara cyane ariko afatiye runini umuco nyarwanda, ntibakwiye kuyaca batatugishije inama.”

Naho Ngabisiriza Augustin we ati “Mutwemerere tujye duhinga amasaka nibura ku buso butoya kugira ngo tujye tubona amasaka yo kunywa igikoma , tukabone imbetezi zo gushyira mu rwagwa. Abayobozi nibo badutoranyirije ibihingwa tugomba guhinga, iyo baduha umwanya twari gushyiramo n’amasaka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agatenyo w’Umurenge wa Murambi, Sebaziga Francois, asabaabaturage kureka gustimbarara ku masaka, bagahinga ibihingwa bitanga umusaruro.

Ati “Ibihingwa byatoranyijwe harimo ibishyimbo, ibigori, urutoki, soya n’umuceri. Nk’abantu tureberera abaturage twatoranyije ibyo kugira ngo turwanye ikibazo cy’inzara cyari gikunze kugaragara.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abagitsimbaraye ku masaka bazakomeza kwigishwa.

Ati “Abagitsimbaraye ku masaka turacyakomeza kubigisha kandi ntabwo twababujije guhinga amasaka burundu ahubwo twafashe ubutaka bunini bwegeranye buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe hanyuma kuri twa turima dutoya twegereye urugo tubemerera guhinga amasaka, ibijumba n’ibindi bihingwa bashaka.”

Ibyo uyu muyobozi avuga ntibivugwaho rumwe n’abaturage, bagaragaza ko mu nama nyinshi zagiye ziba babuzwaga guhinga amasaka, bakabwirwa ko uzayahinga azajya ahanishwa gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50, amasaka akarandurwa kandi nawe agafungwa.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murambi, Kayishema Apollinaire, avuga ko abaturage bakwiye kureka gutsimbarara ku masaka.

Ati “Amasaka iyo uyahinze mu butaka wasaruye mo ibigori hazabo uburwayi butandukanye. Ibinyampeke ntabwo bisimburana n’ibindi binyampeke mu butaka.”

Uretse ibyo, ubuyobozi bugaragariza abaturage ko ibyo bahitiwemo ari byo bizabaha umusaruro nubwo batarabyumva.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murambi, Kayishema Appolinaire
mu bihingwa byatoranyijwe harimo n'umuceli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .