Iburasirazuba: Abikorera b’indashyikirwa mu gusora bashimiwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo gushimira indashyikirwa mu gutanga umusoro byakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba yakusanyije imisoro ingana na miliyari 22 Frw irenza ku ntego yari yahawe ku kigero cya 132.7%, yari yahize kwinjiza miliyari 16.5 Frw mu mwaka ushize.

Ibi birori byabereye i Rwamagana ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2017, byitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana na Komiseri mukuru w”Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Richard Tusabe.

Nsengimana yashimangiye ko ingamba igihugu gifite ari ukwihaza mu bukungu ariko bikaba bigomba kugerwaho ari uko buri wese urebwa n’umusoro awutanga neza kandi ku gihe, u Rwanda rukihuta mu iterambere.

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yibukije ko RRA yabashije gukusanya amafaranga y’imisoro n’atari imisoro agera kuri miliyari 1,103 Frw, irenzaho miliyari 8.7 Frw ku ntego ya miliyari 1094 yari ifite.

Kubw’ibyo, RRA yashimiye abasora bose kubera intera bamaze kugeraho bubaka imyumvire yabo mu misoro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mfuluke Fred, yavuze ko buri muntu wese urebwa n’umusoro adakwiye kuwutanga atekereza RRA ko ahubwo agomba kuwutanga atekereza ku bikorwaremezo bizavamo.

Abikorera b’indashyikirwa mu gutanga umusoro neza ku gihe babishimiwe ku mugaragaro.

Abikorera bashimiye RRA uburyo ikomeje kuborohereza mu bikorwa by’ubucuruzi bakora harimo kubegereza serivisi z’ikoranabuhanga zirimo E-Tax na EBM zituma ibyo gutakaza umwanya bisigaye byarahindutse amateka.

Umunsi wo gushimira abasora muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Umusoro wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro kanjye.”

Komiseri mukuru w”Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Richard Tusabe yashimiye abasora bahinduye imyumvire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Indashyikirwa mu gutanga umusoro zashimiwe ku mugaragaro
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mfuluke Fred

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza