Minagri yizeje ko mu mezi atandatu izaba yahagaritse ubucuruzi bw’amafumbire bwakwangiza abantu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Minisitieri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko igiye gukora ubugenzuzi ku bucuruzi bw’ifumbire n’imiti ikoreshwa mu kongera umusaruro ku buryo mu gihe kitarenze amezi atandatu buzaba bukorwa mu nzira zitakwangiza ubuzima bw’abantu.

Mu nama ngishwanama ku mikoreshereze y’imiti n’ifumbire mvaruganda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko hagiye gukorwa igenzura abacuruza amafumbire n’imiti mu kajagari.

Yagize ati “Icyo dushaka ni ukurengera ubuzima bw’Abanywaranda kuko iyi ni imiti, iyo idakoreshejwe neza igira ingaruka haba ku buzima bw’abantu haba ku nyamaswa, ibyo byose bishobora kugira ingaruka iyo bidakoreshejwe neza.”

Dr. Mukeshimana yanongeyeho ko bashaka kureba niba bakoresha imiti nyayo, ifite ubuziranenge kandi ku kigero nyacyo.

Ati “Nta duka rizasigara mu gihugu ritazwi, nitumara kurimenya tuzajya gukora ubugenzuzi turebe niba imiti irimo yujuje ubuziranenge, niba amafumbire arimo yujuje ubuziranenge ibyo byose nibyo turi gukora.”

Safari Evariste ukuriye ishyirahamwe ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Rwanda yavuze ko ibyo bije bikenewe kuko bizatuma abazicuruza babikora mu buryo bwujuje ibisabwa ndetse bikazatuma harengerwa ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ikigamijwe ni uko abacuruza imiti n’amafumbire bikorwa mu buryo buvuguruye, mu minsi yashize byagaragaye ko abantu bagiye bacuruza imiti itujuje ubuziranenge, hakenewe ko abacuruzi bakora ibyujuje ubuziranenge bityo n’abahinzi bakagira umusaruro mwiza.”

Nubwo Minisiteri itagaragaza umubare w’ababa bakora ubwo bucuruzi butemewe, ivuga ko hari aho byagiye bigaragara ko wasangaga hari abayicuruza bayivanze n’ibindi bicuruzwa nyamara bishobora kugira ingaruka.

Bivuze ko bitarenze amezi atandatu ari imbere hagiye gukorwa igenzura ku maduka yose ku bufatanye na Polisi, nyuma yaho y’amahugurwa azatangwa abcuruzi bakazajya baba bazwi ndetse bafite n’inzu zabihariwe.

Muri ayo mabwiriza, abacuruzi b’ifumbire mvaruganda n’imiti bikoreshwa mu buhinzi n’inyubako bakoreramo bizandikwa, ubucuruzi buzajya bukorwa gusa n’abanyamwuga bujuje ibisabwa kandi bafite ubumenyi kuko ngo bizafatwa nk’inzu zose zicuruza imiti.

Minagri yashimangiye ko nta miti n’ifumbire mvaruganda bizongera gucuruzwa mu maduka arimo ibindi bicuruzwa, by’ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana
Abagize Inama Ngishwanama ku mikoreshereze y’imiti n’ifumbire mvaruganda
Safari Evariste ukuriye ishyirahamwe ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza