Tour du Rwanda: Cogebanque yazanye tombola idasanzwe yo gusama amafaranga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kanama 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda, yazanye uburyo budasanzwe abakiliya bayo n’abafunguza konti nshya batombola amafaranga biciye mu kamashini kameze nk’akumba gato kaba karimo amafaranga y’inoti gusa umuntu ajyamo bakarekura umuyaga mwinshi ukayazamura noneho wa muntu urimo ayo abashije gusama akaba ariyo atahana.

Muri buri Tour du Rwanda, Cogebanque izanira agashya abakiliya bayo, umwaka ushize ikaba yari yabazaniye umuhanzi Bruce Melody umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu ndetse ikaba yari yanabashyiriyeho tombola aho benshi batahanye amagare n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Uyu mwaka uretse kuzanira abakiliya bayo uburyo bushya bwo kwakira no kohererezanya amafaranga ku giciro kiri hasi cyane, Cogebanque yanabazaniye uburyo bwo gutombola amafaranga ndetse n’abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys ribasusurutsa uko buri gace ka Tour du Rwanda karangiye.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, aganira na IGIHE yagize ati "Nka banki ubu ni uburyo twashyizeho bwo korohereza abantu kubona amafaranga. Umuntu wese uri gufungura konti cyangwa akagoresha uburyo bwacu bwo kohereza no kwakira amafaranga ari kubona amahirwe yo gutombola."

Yakomeje agira ati "Twabazaniye icyuma umuntu ajyamo yafunguje konti cyangwa yohereje amafaranga bakamuha iminota noneho ayo abashije gufata akaba ariyo ye akayajyana abishaka agahita anayabitsa kuri konti ye kugira ngo ikomeze gukora. Iyi gahunda izagera ahantu hose Tour du Rwanda izagera uyu mwaka."

Abatuye i Huye bishimiye iki cyuma kibaha amafaranga bari banabonye bwa mbere.

Uwitwa Izabayo Emmanuel waganiriye na IGIHE yagize ati "Namaze gufungura konti bambwira ko hari tombola. Ni tombola nziza kuko ujya mu cyuma kirimo amafaranga uyareba bakarekura umuyaga ukayazamura wowe ukarwana no gufata ashoboka, ayo ubashije niyo aba ari ayawe. Njye nakuyemo 13500 Frw."

Konti abakiliya ba Cogebanque bari gushishikarizwa gufungura ni iyitwa ‘Itezimbere’ igezweho muri iki gihe ikaba ifite umwihariko w’uko uyitunze nta mafaranga akatwa ya buri kwezi yo kuyicunga nk’uko bigenda ku zindi konti.

Abantu bari benshi cyane baje kureba aho Cogebanque yifatanya n'abatuye i Huye mu byishimo bya Tour du Rwanda
Hari ujya muri aka kamashini agasohoka atabashije gusana amafaranga na make mu gihe hari abandi bataha imifuka yabyimbye
Cogebanque niyo ihemba umukinnyi wahize abandi mu guterera muri Tour du Rwanda
Cogebanque yazaniye abakiliya bayo itsinda rya Dream Boys rirabasusurutsa
Muri aka kumba niho haberamo tombola y'amafaranga
Theonestine Mukabanana ni umwe mu bakozi ba Cogebanque bari kugeza ku bakiliya serivisi z'iyi banki
Umuhanzi Platini wo mu itsinda rya Dream Boys ku rubyiniro n'inkumi y'i Huye
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza