BK Group Plc igiye gushora imari mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yatangaje ko igiye gushora imari ihagije mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, hafashwa abahinzi n’aborozi benshi kongera umusaruro.

Hafi 70 % by’abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora bari mu buhinzi, nyamara urwo rwego rutanga 30% ku musaruro mbumbe w’igihugu, muke ugereranyije n’uwifuzwa.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’Ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko mu 2016/2017 abanyarwanda bagera kuri 38.2% bari mu bukene.

Ugereranyije n’umwaka wa 2013/2014, ubukene bwagabanyutseho 0.9 %, igabanyuka rya mbere rito mu myaka igera ku icumi ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Inama Rusange ya BK Group Plc kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Diane Karusisi, yavuze ko impamvu ubukene bwagabanyutse ku kigero gito ari uko habayeho umusaruro mubi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi .

Ugereranyije n’inguzanyo z’amabanki n’ibigo by’imari zitangwa, ubuhinzi n’ubworozi bihabwa 6 %.

Dr Karusisi yavuze ko mu Cyumweru gitaha BK Group Plc izatangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, buzafasha abahinzi n’aborozi benshi kubona inguzanyo byoroshye.

Ati “Mu cyumweru gitaha muri Transform Africa, tuzerekana uburyo bushya bwo gufasha abahinzi n’aborozi kubona ifumbire mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko nanone nka banki icyo dushaka ni uko tuzashobora kunyuza muri ubwo buryo inguzanyo bazashobora gushyira mu ifumbire cyangwa ibindi byose bijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.”

“Ni gahunda nini dufite kandi twibaza ko noneho tuzagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubukene mu gihugu.”

Nubwo BK itaratangaza uko ubwo buryo bushya buzajya bukoreshwa, Dr Karusisi yavuze ko bazakorana n’intumwa zifasha gutanga inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu (agro dealers) ndetse n’intumwa za BK (agents) zisanzwe hirya no hino.

Kuri ubu BK Group Plc ifite intumwa zigera ku 1400 mu gihugu, ikaba imaze kuvugana n’abatanga inyongeramusaruro mu buhinzi basaga igihumbi.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yavuze ko barajwe ishinga no gukoresha ikoranabuhanaga kuko ariho Isi yerekeza.

Yavuze ko abahinzi n’aborozi badakwiriye gusigara inyuma mu kugezwaho serivisi z’imari zibafasha guteza imbere umusaruro, kandi ari bo bagize igice kinini cy’abakozi mu gihugu.

Ati “Mu bahinzi n’aborozi miliyoni ebyiri, abagera kuri miliyoni 1.3 tumaze gukusanya amakuru akenewe yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga , kugira ngo hamenyekane nimero z’imirima yabo, ni hegitari zingahe zihingwa, zihingwaho iki ? Turashaka guhindura ubuzima bw’abantu benshi mu buryo bufatika.”

Holtzman yavuze ko BK Group Plc igifite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro no guteza imbere mu Rwanda ariyo mpamvu ikomeza kwagura ibikorwa.

Muri iyi nama rusange ya BK Group Plc hanemejwe raporo y’umwaka wa 2018, hemejwe ko abafitemo imigabane bazabona inyungu 12.2 Frw kuri buri umwe.

Ikindi ni uko habaho uburyo bwo gusubiza iyo nyungu mu gishoro cya banki ku babyifuza, ndetse hanemezwa abantu bane bashya bagize inama y’ubuyobozi n’ishimwe ku bagize Inama y’Ubuyobozi ya BK Group Plc.

BK Group Plc ifite ibigo birimo BK Techouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi, BK Plc yita kuri serivisi za banki na BK Capital Ltd itanga serivisi z’imari.

BK Group Plc umwaka ushize yungutse miliyoni 30.7 z’amadolari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27.4 Frw bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Abagize inama y'ubutegetsi ya Bk Group Plc mu nama rusange bakoraniye mu nama yemerejwemo gahunda yo guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi
Inama rusange ya BK Group Plc yafatiwemo imyanzuro itandukanye
Umwongereza, John Dick , washinze ikigo cy'ikoranabuhanga cya O3B gifasha amabanki yari yitabiriye iyi Nama rusange
Inama rusange ya BK Group Plc yitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahuriye n'urwego rw'imari
Dr Karusisi yavuze ko mu cyumweru gitaha BK Group Plc izatangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, buzafasha abahinzi n’aborozi benshi kubona inguzanyo
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri BK, Flora Nsinga
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yavuze ko barajwe ishinga no gukoresha ikoranabuhanaga kuko ariho Isi yerekeza
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari muri RSSB, Christian Rwakunda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BK, Thierry Nshuti
Umuyobozi wa BK Capital, Carine Umutoni, atanga ibitekerezo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza