BNR yatunze urutoki akarengane na ruswa muri cyamunara

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 14 Ukwakira 2017 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yahamagariye inzego zose bireba guhagurukira ikibazo cya ruswa n’akarengane bigaragara mu bikorwa byo guteza cyamunara imitungo y’abananiwe kwishyura inguzanyo z’amabanki.

Byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017 mu nama Ihuriro ry’Abashoramari mu by’Amahoteli n’Ubukerarugendo bagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Abashoramari muri uru rwego bagaragaje ibibazo bitandukanye bahura na byo birimo kuba inguzanyo zigitangwa ku nyungu ihanitse ndetse bakaba batabasha kubona iz’igihe kirekire.

Bagaragaje kandi ko amabanki abakata amafaranga menshi adasobanutse ku nguzanyo hakaba nubwo basa n’abahutazwa iyo bagize ibibazo byo kutishyura bihwanye n’amasezerano bagiranye na yo, ibishobora kuvamo gutezwa cyamunara kw’imitungo yabo nk’uko byagaragajwe n’umwe mu bafite hotel mu Mujyi wa Kigali.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, yavuze ko uburyo cyamunara zikorwa bigaragaza ko harimo ibibazo bya ruswa n’akarengane bikaba bikwiye guhagurukirwa.

Yagize ati “Harimo akarengane tubona, harimo ruswa[…], hari igihe witegereza ukuntu byagenze ugahita ubona ko atari gusa. Ni ikibazo gifite uburemere, kibangamiye ubusugire bw’urwego rw’imari ku buryo dukeneye ko inzego zose zigihagurukira.”

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko abakozi b’amabanki bagira uruhare mu kugena uko cyamunara igenda bakabyungukiramo, icyo kibazo kikaba kitagomba kurenzwa amaso hagamijwe kugarura imyitwarire ikwiye muri uru rwego.

Yasabye kandi abakiliya b’amabanki kugira umuco wo kuyegera igihe bagize ibibazo byo kutishyura neza bakabiganiraho kuko hari abihisha cyangwa bagakuraho telefone banki zikababura.

Yagize ati “Dukome urusyo dukome n’ingasire ariko muri cyamunara dukureho ibyonnyi bituma amategeko twashyizeho atubahirizwa.”

Abashoramari mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo kandi bagaragarije RDB na PSF ko inyungu ku nguzanyo igihanitse aho iri hagati ya 18 na 24% kandi bagahabwa igihe gito cyo kwishyura kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere(RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko bagiye gushyiraho komite ihuriweho na RDB, Minecofin, BNR na PSF izasuzuma uko inyungu yakwa ku nguzanyo yagabanywa.

Yagize ati “Leta yacu ishaka guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo, guteza imbere abikorera; nibwira ko nitugaragaza ibyifuzo bifatika, leta izabireba ikemure ikibazo.”

Akamanzi kandi yijeje abashoramari kubahuza n’amabanki atanga inguzanyo z’igihe kirekire kuko banki z’ubucuruzi bakorana na zo zibaha iz’igihe gito nyamara bafite imishinga minini.

Yakomeje agira ati “Ikibazo cyagaragaye ni uko amabanki y’ubucuruzi atanga inguzanyo y’imyaka irindwi. Batugaragarije ko amahoteli akeneye inguzanyo y’igihe kirekire kuko bakoresha amafaranga menshi aho baba bakeneye igihe kirekire ngo bayagaruze; icyo twiyemeje nka RDB, tugiye kuzashaka uko tubahuza na banki z’iterambere zitanga inguzanyo z’igihe kirekire, bishobotse byafasha.”

Inama yahuje RDB n’urugaga rw’abashoramari mu bukerarugendo; yiswe ‘CEO’s Forum’ ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri. Ni urubuga RDB ihuriramo n’abikorera ngo yumve ibyo bakora, aho bamaze kugera n’ibibazo bahura na byo bagafatanya gushyiraho umurongo wo kubikemura ngo bakomeze gukora bunguka. Yitabiriwe n’abahagarariye amabanki, RRA, PSF, abafite amahoteli n’ibigo bikora ibijyanye n’ubukerarugendo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wungirije wa PSF, akaba n'umuyobozi wungirije w'ishami ry'ubukerarugendo,Havugimana Uwera Francine(ibumoso); Visi Guverineri wa Bnki Nkuru y'u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa; Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Tusabe Richard n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa na Tusabe Richard, Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV na we yari yitabiriye iyi nama
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi ni we wafunguye ku mugaragaro ibiganiro
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza