Israel igiye gushora miliyoni 2.5 z’amadolari mu buhinzi bw’imboga n’imbuto mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Nyakanga 2017 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Israel igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo mu Rwanda, kizafasha Abanyarwanda kugira ubumenyi ngiro bufatika mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, izashoramo miliyoni 2.5 ni ukuvuga arenga gato miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigo kizafungura muri uku kwezi, kizigisha abahinzi bo mu Rwanda kinabafashe kugira ubumenyi bugezweho mu buhinzi bw’imboga n’imbuto. Kizafasha kandi abanyeshuri, abashakashatsi n’abahinzi bashaka kongera ubumenyi n’umusaruro wabo.

Umuyobozi muri NAEB ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, Nsanzabaganwa Epimaque, atangaza ko iki kigo kigiye gutangira kuko n’ibikoresho nkenerwa byamaze koherezwa, nkuko RNA yabyanditse.

Yagize ati “Ubu turi mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko iki kigo gitangira gukora. Ibikoresho by’ingenzi n’imashini zo kuhira zamaze koherezwa.”

Abanyarwanda basanzwe bagerageza guhinga imbuto n’imboga bazivanze mu bindi bihingwa ugasanga batazitayeho bityo ntizitange umusaruro. Iki kigo kizashyira ku murongo ubu buhinzi bwitezweho kongera n’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Kizanongera umusaruro w’ubuhinzi muri rusange bukorwa n’abagera kuri 70%, bugatanga umusanzu ungana na 30% ku musaruro mbumbe w’igihugu, GDP

Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri 120 buri mwaka bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye nabwo.

Iki gihugu kandi cyanafashije u Rwanda kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku zuba rufite agaciro ka miliyoni 23.7 rutanga MW 8.5 mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza