Kigali: Polisi yasubije Umuhinde arenga miliyoni 13Frw yari yibwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Kanama 2017 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yasubije Umuhinde witwa Chandra Kumar, ukorera mu Mujyi wa Kigali, miliyoni 13,563,500 z’amafaranga y’u Rwanda yari yibwe n’umukozi we.

Uyu Muhinde witwa Chandra Kumar ni umuyobozi wa kompanyi yitwa ’Waheguru Travels’ icuruza amatike y’indege mu Karere ka Nyarugenge; yashyikirijwe aya mafaranga mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 17 Kanama 2017, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umusore wakoreraga uyu muhinde yafatiwe mu Karere ka Kayonza nyuma y’umunsi umwe gusa yari amaze yibye ayo mafaranga.

Bivugwa ko yahawe amafaranga ngo ayashyire kuri konti hanyuma ntiyabikora ahubwo ahita ayatorokana.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rutikanga Rogers yabwiye IGIHE ko uyu mukozi yafashwe nyuma y’uko umukoresha we atanze ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Yagize ati “ Yafashwe none ariko yayatwaye ejo noneho umuhinde abonye ko yatinze aramuhamagara undi akanga kumwitaba ni bwo yaje kwitabaza Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge hatangira igikorwa cyo kumushakisha.”

Yakomeje asaba abacuruzi n’abaturage muri rusange kwirinda kugendana amafaranga menshi nk’aya cyangwa kuyaha abakozi babo mu rwego rwo kwirinda ko bayibwa bitewe n’uko hari ubundi buryo kandi bwiza bugendanye n’igihe bashobora gukoresha.

Chandra wirinze kugira byinshi atangariza itangazamakuru, we yashimye Polisi y’u Rwanda bitewe n’uburyo yahise imusubiza amafaranga ye mu gihe gito.

Ukekwaho icyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu ikubye inshuro ebyiri kugera kuri eshanu amafaranga yibwe.

Chandra Kumar uyobora Waheguru Travels Ltd ashyikirizwa amafaranga yari yibwe
Chandra Kumar yashimye Polisi y’u Rwanda uburyo yahise imusubiza amafaranga ye mu gihe gito.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza