Ngoma: Umushinga wa Masabo wo kubyaza inkari ifumbire watangiye gutanga umusaruro

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 31 Ukwakira 2017 saa 08:56
Yasuwe :
1 0

Nyuma yo kurangiza amasomo muri kaminuza, Masabo Jean Luc yihangiye umurimo wo gukora ifumbire mu nkari, bikaba byaratumye atanga akazi n’abari bafite ingeso yo kunyara ku nzira babicikaho.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Ngoma.Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije.

Afata inkari akazitunganya muri laboratoire agakuramo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, yatangiye kuyobokwa n’abatari bake.Nubwo umurimo we umwinjiriza amafaranga, Masabo avuga ko ari n’inyungu ku banyarwanda no ku bidukikije.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Masabo yagize ati “Hari ahantu najyaga nyura ku nzira nkabona abantu barahanyara hanuka cyane, hashira iminsi nkabona hameze imboga n’ibindi bintu bitohagiye bimeze neza. Ndatekereza nti ‘izi nkari uwazibyaza umusaruro akarengera ibidukikije n’abantu bagakira uyu munuko.’”

Akomeza avuga ko yamaze imyaka igera kuri ibiri agerageza uyu mushinga kuri ubu akaba amaze kugera ku nzozi ze.

Ati “Ubu ni umushinga navuga ko umaze kwaguka kuko namaze no kuwandikisha muri RDB, nkoresha abakozi icyenda bahembwa buri kwezi harimo batanu barangije kaminuza, hamwe n’abandi 20 ba nyakabyizi. Kandi nanjye nigenera umushahara uri ku rwego rwanjye.”
Akomeza avuga ko iyi fumbire ikunzwe cyane kandi ko nta kibazo cy’inkari zo kuyikoramo agira, kuko yashyize ibikoresho byabugenewe hirya no hino ahahurira abantu benshi, atanga n’amatangazo ko abazajya bazimuzanira azajya abishyura.

Iyo amaze kuzitunganya muri ‘laboratoire’ azishyira mu macupa yabugenewe, litito ikaba igura amafaranga 400 y’amanyarwanda.

Zimwe mu mbogamizi ahura nazo ngo ni izijyanye n’imyumvire y’abaturage, aho hari abumva ko batafumbiza inkari, ariko hamwe n’ubukangurambaga agenda akora ahateraniye abantu benshi, atangiye kubona umubare munini w’abitabira kuyikoresha ku buryo ateganya no kugaba amashami hirya no hino.

Mu marushanwa yo guhitamo imishinga y’indashyikirwa ya ‘Youth connect awards’ yabaye mu cyumweru gishize, Masabo Jean Luc yahize urundi rubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Masabo Jean Luc ukora ifumbire mu nkari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza