U Rwanda rugiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 10 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Kanama 2017 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda (Treasury Bonds), zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa BNR butangaza ko ayo mafaranga azifashishwa na leta mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no kubaka ibikorwaremezo.

Itangazo rya BNR rivuga ko izatangira kwakira ubusabe bw’abashaka kugura kuwa 21 Kanama kugera kuwa 23 Kanama 2017. Izi mpapuro zizatangira kugurishwa ku isoko ry’imari n’imigabane guhera kuwa 29 Kanama 2017.

Guhatanira kuzigura amafaranga yo hejuru ni Frw 50 000 000, mu gihe amake azaba ari Frw 100 000.

Abazagura izi mpapuro bazishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu kuva muri Gashyantare 2018 kugeza muri Kanama 2022.

Impapuro mpeshwamwenda ni impapuro abashoramari batandukanye (abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga n’abandi) bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta mu gihe izishyizwe ku isoko, bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Izo mpapuro uwaziguze ashobora kuzitangaho ingwate muri Banki agahabwa umwenda. Uwaziguze ashobora kuzigurisha ku isoko ryimari n’imigabane ry’u Rwanda akabona amafaranga ye.

Icyicaro cya BNR i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza