U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika bibereye gushorwamo imari mu 2018

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 isi ihanze amaso mu bibereye gushorwamo imari ku mugabane wa Afurika mu 2018, hashingiwe ku mahirwe rufite no kuba rukomeza kugaragaza iterambere mu nzego zose.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kimenyerewe mu gutanga serivisi z’imari harimo no gukora ubushakashatsi mu by’ishoramari, Rand Merchant Bank, kivuga ko cyashingiye ku ishusho y’ubukungu n’amahirwe y’ishoramari agaragara ku mugabane wa Afurika.

Ibyo bihugu 10 biza imbere muri Afurika birimo Misiri, Afurika y’Epfo, Maroc, Ethiopia, Ghana, Kenya, Tanzania, u Rwanda, Tunisia na Côte-d’Ivoire.

Afurika y’Epfo ntiyaje ku mwanya wa mbere nk’uko byari bisanzwe bitewe n’ubukungu bwayo bwarushijeho kugenda gahoro, bikaba byaratumye isubira inyuma mu gihe cy’imyaka irindwi ishize.

Misiri yakomeje gutera imbere mu bukungu irusha Afurika y’Epfo, mu gihe Maroc yo yagumye ku mwanya wa gatatu imazeho imyaka itatu, ikaba ivugwaho kutanyeganyega mu bukungu bwayo.

U Rwada ruza ku mwanya wa munani rushimwa kuba igihugu kigaragaza impinduka n’iterambere rizamuka cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Tunisia iza ku wa cyenda mu gihe Côte d’Ivoire ari yo iza ku mwanya wa cumi.

Raporo ya 2017 ku koroshya ubucuruzi yakozwe na Banki y’Isi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi, ariko ku rwego rw’Isi ruva ku mwanya wa 62 rwariho muri raporo iheruka ya 2016, rugera kuwa 56 ku rwego rw’Isi muri raporo y’umwaka wa 2017.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kivuga ko u Rwanda rwabashije gutera intambwe mu mavugurura yagiye akorwa ku gukorera mu mucyo, kuzuza inshingano n’uburyo bwihariye buganisha ishoramari mu cyerekezo kugira ngo ribone inyungu ifatika.

Kuva mu myaka ishize kandi u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere urwego rwa serivisi no kongera amahirwe mu ishoramari hagamijwe izamuka rirambye ry’ubukungu.

Rwakoze amavugurura anyuranye arimo gushyiraho itegeko rishya ry’ubucuruzi rigamije kunoza uburyo imiyoborere y’ibigo by’ubucuruzi ikorwa, gutuma abafite imigabane mike bagira ijwi muri ibyo bigo no korohereza amasosiyete aciriritse gukora.

Kuri uru rutonde, Ethiopia yaje ku mwanya wa kane, nubwo imaze igihe iri mu bibazo bya politiki byahungabanyije urwego rw’ubucuruzi bwayo. Ni igihugu iyo banki ivuga ko gishobora kuzaba igihangange mu bukungu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gihe yaba igize umutekano uhamye.

Ghana yaje ku mwanya wa gatanu bitewe no kuba muri icyo gihugu havugwamo ruswa ihungabanya ubwisanzure mu gukora ubucuruzi.

Kenya iza ku mwanya wa gatandatu iracyafatwa nk’igihangange cya Afurika mu bukungu ariko ikomeza kubura amanota bitewe na ruswa ivugwamo, amakimbirane ashingiye ku moko, kwiyongera kw’amadeni n’amakimbirane ashingiye kuri politiki.

Ikindi gihugu gitera benshi umwete wo gushoramo imari muri Afurika ni Tanzania, ikaba yarazamutseho imyanya ibiri ikagera ku wa karindwi, iyo raporo yo ikagaragaza ko ishobora no kuzaza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba nikomeza inzira irimo.

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw'ibihugu bibereye gushgorwamo imari mu 2018 kubera iterambere n'amavugurura mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza