Umuyobozi mushya wa KCB Bank Rwanda yiyemeje gukomeza kuyiteza intambwe idasubira inyuma

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Kanama 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi KCB Bank ishami ry’u Rwanda, yagize George Odhiambo wahoze ari umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi na serivisi z’abakiliya, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo guhera ku wa 1 Kanama 2017 asimbuye Maurice Toroitich.

Odhiambo yinjiye muri KCB Rwanda muri Nzeri 2013 nyuma y’uko yakoraga muri KCB ya Kenya nk’umuyobozi ushinzwe kugenzura ubucuruzi muri iyo banki. Afite uburambe bw’imyaka 18 mu bya banki.

Odhiambo yashimye umwanya yahawe avuga ko azakomeza gukora ku buryo banki izarushaho gukomeza gutera imbere.

Yagize ati “Nishimiye gufata izi nshingano muri iki gihe cyiza kandi cy’impinduka haba kuri KCB yo mu Rwanda no ku rwego rw’ubukungu muri rusange. Nezejwe cyane cyane no kuyobora imishinga n’intego za banki no gufasha mu korohereza mu mishinga y’ibikorwa remezo no mu iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda . Intego yanjye ya mbere ni ugukomeza intambwe ijya imbere nta gusubira inyuma.”

Umuyobozi w’agateganyo wa KCB yanaboneyeho gushimira uwamubanjirije, Maurice Toroitich, ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu myaka icyenda yari amaze ayobora iyo banki.

Ati “ Nanone kandi ndashimira abakozi, abayobozi n’ inama y’ubutegetsi, nkaba nshimiye Maurice ku ntangiriro y’ubucuruzi yubatse agatuma banki ishinga imizi mu gihe cy’ubuyobozi bwe ikaba imeze uko imeze ubu. Ubu banki ihagaze neza kandi tuzakora ku buryo ikomeza gutera imbere kurushaho mu myaka iri imbere. Tumwifurije ibyiza mu mu byo akora byose.”

KCB Rwanda ikomeje umugambi wo gutanga serivisi zirimo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no gushora imari muri urwo rwego. Muri uyu mwaka iyo banki yatangije Mvisa kandi igiye no gutangiza uburyo bushya bwo kubikuza hakoreshejwe telefoni ngendanwa mu bakiliya bayo.

Iyi banki yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’u Rwanda birimo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, Kigali Heights, Ubumwe Grand Hotel na Park Inn Radisson Blu, ikavuga ko ifite n’ibindi bitandukanye izakora kugira ngo ikomeze gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Umuyoibozi w’agateganyo wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza