Abanyarwanda bibukijwe ko kunywa icyayi bidakwiye kuba umwihariko w’abifite n’abanyamahanga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Kanama 2018 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’abafatanyabikorwa bahinga icyayi, bashishikarije Abanyarwanda kwitabira kunywa icyayi cy’u Rwanda kuko gifite akamaro kanini ku mibereho yabo, ntigifatwe nk’aho ari icy’abifite n’abanyamahanga.

Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’u Rwanda kuko gifite isoko rinini mu mahanga bitewe n’uburyohe bwacyo, butuma no mu marushanwa mpuzamahanga gikunze kwiharira ibihembo.

Bitewe n’uko kivangwa n’icyayi cy’ahandi kugira ngo cyicyongerere ubwiza n’uburyohe, NAEB yafashe ingamba zo kwamamaza ibirango by’icyayi cy’u Rwanda "Rwanda Tea, A natural reawakening” binyujijwe mu gutera inkunga Tour du Rwanda.

Abakozi b’iki kigo baba bafite ibirango bya “Rwanda Tea” bakagenda batanga ubutumwa aho isiganwa rinyura hose ndetse bagaha n’abakunzi b’amagare bagasogongera kuri cyayi gifite icyanga kitagereranywa, kuko uretse kuba ari ikinyobwa cyiyubashye, gifite n’akamaro kanini ku buzima nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Nkurunziza Issa, Umuyobozi w’ishami ry’icyayi muri NAEB.

Yagize ati “Icyayi ni ikinyobwa cyiza kandi gitanga ubuzima bwiza ku bakinywa. Muri Tour du Rwanda intego twazanye ni ukubwira Abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikira iri siganwa ko bakwiye kwitabira kunywa icyayi cy’u Rwanda kuko gihiga ibindi ku isoko mpuzamahanga. Ni cyiza, kiboneka mu buryo bworoshye kandi buri muntu mu bushobozi bwe, yanywa icyayi cy’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Muri Tour du Rwanda twe nka ‘Rwanda Tea’ duhemba umukinnyi uhatana kurusha abandi. Impamvu ni uko aba yakoresheje imbaraga nyinshi kandi n’icyayi cyacu kikaba ari isoko y’imbaraga ari nacyo gituma mu byo tumuha haba harimo n’icyayi cy’u Rwanda.”

Nkurunziza avuga ko umwihariko w’icyayi cy’u Rwanda uterwa n’imisozi ikibereye gihingwaho, ubutaka bushaririye buberanye nacyo, kuba kidaterwa imiti yica udukoko, gisoromwa hakoreshejwe intoki, uko gitwarwa n’uko gitegurwa mu nganda z’icyayi, bituma gihorana umwimerere wacyo.

Icyayi cy’u Rwanda gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya metero 1900 na metero 2500, no mu bibaya byumukije neza ku butumburuke hagati ya metero 1550 na metero 1800.

Uturere 11 tw’u Rwanda nitwo duhingwamo icyayi ku buso bwa hegitari 26897 mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba no mu y’amajyepfo. Muri rusange hakaba hari inganda 16 zigitunganya.

Icyayi cy’u Rwanda gicuruzwa muri za Supermarket zose mu Rwanda, ku nganda zigitunganya no ku bacuruzi bacyongerera agaciro nka Rwanda Mountain Tea, Sorwathé, Gisovu, Pfunda, Damarara na Karibu Tea.

Kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 1,7 % ni bo banywa icyayi cy’u Rwanda, umubare ukiri muto cyane ari nayo mpamvu bose bashishikarizwa kukiyoboka kugira ngo ibyiza biboneka iwabo bidakomeza kwiharirwa n’abandi.

Abakuru nabo baryohewe na Tour du Rwanda ari nako barata uburyohe bw'icyayi cy'u Rwanda
Igihembo gitangwa na Rwanda Tea ku mukinnyi uhatana kurusha abandi muri Tour du Rwanda cyegukanywe na Rugg Timothy ku munsi wa karindwi w'irushanwa
Itsinda ry'abakozi ba NAEB rifasha mu gushishikariza Abanyarwanda n'abanyamahanga bitabiriye Tour du Rwanda kunywa icyayi cy'u Rwanda
Ku muhanda wa Pfunda aho bahinga icyayi hakaba n'uruganda rwacyo, abaturage babaga ari benshi bafite ibirango bya Rwanda Tea
Nyabihu ni kamwe mu turere two mu Rwanda duhingwamo icyayi
Tour du Rwanda yanyuze mu mirima y'icyayi mu Karere ka Nyabihu ubwo abakinnyi berekezaga i Karongi
ARAÚJO Bruno ukinira Bai - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola ni umwe mu begukanye iki gihembo gitangwa na Rwanda Tea muri Tour du Rwanda
Ku Uruganda rw'Icyayi rwa Nyabihu abafana babaga babukereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza