2016/17: U Rwanda rwinjije asaga miliyari 19 Frw rukesha kohereza inyama hanze

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 Kanama 2017 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Raporo y’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB (National Agricultural Exportation Board) ya 2016/17 igaragaza ko inyama zoherejwe hanze zinjije asaga miliyari 19 y’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko iyo raporo ibigaragaza, ubwo bucuruzi bwinjije miliyoni 22.9 z’amadolari ya Amerika guhera mu Ugushyingo 2016 kugera muri Kamena 2017. Ibyo bikagaragaza ko habayeho ukwiyongeraho kwa miliyoni 17.6 z’amadolari (miliyari 14.96 Frw) ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iyo raporo igaragaza ko ikiro kimwe bakigurishaga nibura amadolari 3.67 (asaga ibihumbi 3000) mu gihe umwaka wa 2015/2016 yari amadolari 3.33 (asaga ibihumbi 2800).

Ikomeza igaragaza ko n’ibiro byazo Abanyarwanda bohereje hanze byiyongereye bikava kuri miliyoni 5.3 byariho mu mwaka washize, bigera kuri miliyoni 6.2, ikagaragaza ko byiyongereyeho 17.5%.

Uwo musaruro w’inyama ni kimwe mu byagize uruhare mu kwiyongera kw’amafaranga yatanzwe n’ibyoherejwe hanze mu 2016/17, kuko ibyo u Rwanda rwohereza hanze byinjije asaga miliyoni 356 (asaga miliyari 300 Frw).

Ni imibare igaragaza ukwiyongera gukomeye ugereranyije n’umwaka wari wabanje, kuko byiyongereyeho 25% aho mu 2015/16 ibyoherezwa hanze byinjije asaga miliyoni 284.2 z’amadolari.

Gusa na none igaragaza ko amatungo mazima yoherejwe hanze yagabanutseho 21.7% akinjiza miliyoni 27 z’amadolari (agera kuri miliyari 22.95 Frw) mu 201/17 avuye kuri miliyoni 34.5 z’amadolari (agera kuri miliyari 29.3 Frw).

Muri uyu mwaka amatungo 1,139,220 yoherejwe hanze ugereranyije na 1,510,058 yoherejwe mu mwaka wa 2015/16, bigaragaza ko yagabanutseho 24.5%.

Kuva muri Mutarama 2017 kugeza muri Kamena u Rwanda rwinjije miliyoni 188.5 z’amadolari yavuye mu byoherejwe hanze akaba yariyongereye ugereranyije no mu mwaka washize aho mu gihe nk’icyo hinjiye asaga miliyoni 153.1 z’amadolari.

NAEB igaragaza ko ukwiyongera k’umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu 2016/17 wavuye akanini ku cyayi kuko ngo cyagurishijwe ku giciro cyiza, amavuta akomoka ku bihingwa arimo amamesa n’andi akomoka muri Malaysia u Rwanda rukongera rukayohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo ni ikindi.

Ukwiyongera kw’amafaranga aturuka mu byoherejwe hanze mu 2016/17 yanaturutse mu gihingwa cya Soya nacyo umusaruro wacyo wazamutse cyane. Ubuhinzi bw’indabo nabwo bwateye imbere kwageze kuri mm 3,378.usa iyo raporo igaragaza ko habayeho ukugabanuka kwagaragaye ku musaruro w’icyayi n’ikawa, bikaba byaratewe n’imihindagurikire y’ikirere yangije ibyo bihingwa byombi. NAEB igaragaza ko habaye ukugabanuka kw’imvura.

2016/17: U Rwanda rwinjije asaga miliyari 19 Frw rukesha kohereza inyama hanze mu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza