Aborozi b’inkoko basabwe gushaka uburyo buzazamura umusaruro wazo bijyanye n’abazikeneye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Aborozi b’inkoko basabwe guhanga uburyo butuma bazamura umusaruro uzabasha guhaza miliyoni z’abaturage zidasiba kwiyongera, kandi bikazashoboka bidasabye ko umubare wazo uba munini cyane nk’uko byakorwaga mbere.

Umushoramari ukomeye mu bworozi bw’inkoko, Musabyimana Jean Baptiste, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yatanze mu nama mpuzamahanga ihuje aborozi b’inkoko i Kigali, Poultry Africa 2017.

Musabyimana afite ikigo cy’ubworozi bw’inkoko Abusol Ltd mu Bugesera n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, umushinga watangiye mu 2016.

Yavuze ko kugira ngo umusaruro uzamuke hari ibyo inzego zitandukanye zigomba gukora, inganda zigakora ibyazo, aborozi kimwe na leta nabo buri rwego rukagira icyo rusabwa.

Yagize ati “Inganda zigomba kumenya neza ibyo zigiye gukoramo ibiribwa uko biteye, kuko bimaze kugaragara ko kenshi ntabwo muri Afurika hari laboratwari zisuzuma ibyo bagiye gukora ngo bamenye ngo amatungo akeneye iki. Bagomba kumenya ibyo bagiye gukoresha, icyo amatungo akeneye n’ibyo bagiye gukora uko babikora.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku nkoko uzamuke hagomba no kubaho amashyirahamwe y’abahurira muri ubwo bworozi, kugira ngo bagire imbaraga zo gusaba nk’inganda kuzamura umwimerere w’ibyo zikora.

Leta na yo ngo igomba gushyiraho amabwiriza agenderwaho mu kugenzura ko abantu bubahiriza ibisabwa muri ubwo bworozi.

Yakomeje agira ati “Ubundi mbere abantu bazamuraga umusaruro ari uko bongereye umubare w’amatungo, ariko ubu ntibishoboka. Ntabwo bashobora kuzamura umubare w’amatungo ahubwo bagomba korora amatungo make ariko abyara umusaruro mwinshi.”

Hakizimana Jean De Dieu usanzwe ari umworozi w’inkoko zitera amagi witabiriye iyi nama, yabwiye IGIHE ko hari byinshi yiteze kungukira muri iyi nama bizamufasha mu mwuga w’ubworozi amazemo imyaka umunani.

Yagize ati “Iyi nama yahuriwemo n’abantu b’inzobere mu bworozi bw’ibiguruka bava hirya no hino ku Isi, mu bihugu bya Afurika, Aziya na Amerika, harimo abantu bafite ubunararibonye mu bworozi bw’ibiguruka.”

“Turi kubigiraho byinshi bijyanye n’uko inkoko zivurwa n’uburyo ndetse zigomba kugaburirwa kugira ngo zibashe gutanga umusaruro mwiza, ngo bihe n’umworozi inyungu zamufasha gukomeza gutera imbere.”

Avuga ko afite inkoko zigera ku 3000 ku buryo yizera ko mu gihe kiri imbere azazongera umwaka ku wundi kandi zikarushaho kumuha umusaruro.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kongera imbaraga mu bworozi bw’inkoko, aho yakodesheje ikigo cyororerwamo inkoko cya Rubilizi Abanyamerika mu myaka 25 kuri miliyoni 750Frw, kigatangira gukora mu izina rya Uzima Chicken Ltd.

Cyagombaga kugira ubushobozi bwo gutanga inkoko 200 000 zikurira umunsi umwe ku kwezi, zivuye ku 10 000 zabonekaga mbere y’uko leta icyegurira abikorera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubworozi, RAB kivuga ko kugeza ubu u Rwanda rubasha kubona umusaruro w’amagi ubarirwa muri toni 7,317 ku mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza