Ibigo bibiri bikomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bigiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2018 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Ibigo bibiri mpuzamahanga bikomeye mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli, Shell na BP Plc, biri mu nzira zo kugura ibindi byari mu bya mbere muri ubu bucuruzi mu Rwanda.

Ibi bigo mpuzamahanga mu gihe kiri imbere biraba byinjiye muri iri soko ry’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, ryari risanzwe risangiwe n’amakompanyi agera kuri 20.

Shell ifite inkomoko mu Buholandi binyuze mu ishami ryayo ry’ubucuruzi muri Afurika, Vivo Energy, iri mu biganiro byo kugura ibikorwa byose bya Engen harimo na station za lisansi zayo zose ziri mu Rwanda.

Ukwinjira ku isoko ry’u Rwanda kwa Vivo Energy kugiye kuba nyuma y’igihe gito iyi kompanyi yegukanye umutungo wa Engen mu bihugu icyenda bya Afurika ubariyemo n’u Rwanda.

Vivo Energy, yashinzwe mu 2011 ikaba ikigo gishamikiye ku ikompanyi ihuriweho n’Abongereza hamwe n’Abaholandi mu gucuruza ibikomoka kuri peterolo, Shell.
Ibikorwa bya Engen mu Rwanda bizahinduka ibya Vivo Energy bituma iki kigo kigira station zirenga 2100 ku mugabane wose.

Naho BP Plc, indi kompanyi ikomeye mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli ku Isi y’Abongereza, nayo iri mu biganiro byo kwegukana imigabane myinshi mu kigo kimwe mu biri imbere mu Rwanda mu gucuruza ibikomoka kuri Peteroli nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ubucuruzi bwa Peteroli ni bumwe mu bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu urebeye ku mibare itangazwa. Ni mu gihe kandi Peteroli ari kimwe mu byinjizwa cyane mu gihugu urebeye ku ngano y’ayo n’agaciro.

Umwaka ushize, u Rwanda rwashoye miliyoni 232 z’amadolari ya Amerika mu gutumiza toni 300 000 z’ibikomoka kuri peteroli. Ubu bucuruzi bwihariye 25% by’agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga.

Ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu Rwanda kandi birongera bikoherezwayo aho ingano y’ibyoherejwe mu mahanga mu 2017 ari toni 156000 ugereranyije na 112400 mu mwaka wari wabanje.
Imibare igaragazwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, yerekana ko u Rwanda rufite amakompanyi agera kuri 20 ari mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli aho akora mu kubyinjiza mu gihugu, mu kubitwara, mu kubibika ndetse no mu kubisakaza hirya no hino.

Imibare igaragaza ko uko abantu bakenera ibikomoka kuri peteroli biziyongera ku kigero 640,000m3 ku mwaka kugeza mu 2020 bivuye kuri 360,000m3 mu 2016.

Imibare igaragaza kandi ko ibigega by’ibikomoka kuri peteroli biri mu gihugu bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 74 zingana n’ibyinjizwa mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu.

Shell iri hafi kwinjira ku isoko ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza