Imurika ryiswe ‘Iby’iwacu’ rigiye kumenyekanisha ibyo Abanyarwanda bakora ntibyamamare

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 11:40
Yasuwe :
1 0

Abanyarwanda baravuga ngo ‘akeza karigura’ bashaka kugaragaza ko iyo ukoze ibintu byiza ubwabyo byihesha agaciro kuko abantu babishima ntacyo uravuga.

Hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda ariko ntibimenyekane hagiye kuba imurikabikorwa n’imurikagurisha rizamenyekanisha ibicuruzwa na serivisi zitangirwa mu bigo bitandukanye.

Biciye by’umwihariko mu gufunika (Packaging) no mu kunoza imitangire ya serivisi, Ikigo Imena Creative gikora ibijyanye no kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa na serivisi,cyateguye imurikabikorwa n’imurikagurisha ryiswe ‘Iby’iwacu Brand Exhibition’.

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha rizatangira tariki ya 27 kugeza tariki ya 30 Nzeri 2017 muri parikingi y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umuyobozi wa "Iby’iwacu", Umulisa Fiona Cécile, yatangaje IGIHE ko iryo murika
rigiye gufata iyambere mu bijyanye no kumenyekanisha amazina y’ibicuruzwa na servisi rikanahuza abaguzi n’abagurisha hagamijwe kuzamura bombi.

Ati “Ni umurikabikorwa ryo kumenyekanisha amazina y’ibicuruzwa na serivisi zitangwa n’ibyo bigo kugira ngo izina ry’igikorwa cyangwa serivisi rirusheho kugira agaciro no kumenyekana ku isoko. Ni ikintu cyiza kuko usanga amazina y’ibintu runaka bikorerwa iwacu atarajya mu mitwe y’abantu nk’uko za Apple na Samsung zatugiyemo.”

Yakomeje avuga ko muri iyo minsi ine hazibanda ku bijyanye no kugaragariza abantu ko gufunika mu buryo bwiza (packaging) usanga aribyo bituma ikintu gikundwa cyangwa se ntigikundwe haba mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga ndetse ko uburyo ugurisha nabwo ari ingenzi mu kureshya abaguzi.

Ati “Iby’iwacu Brand Exhibition na none ni inzira yo gutuma abafatanyabikorwa b’ “Iby’iwacu “ bamenyekanisha ibyo bakora, aho bahurira n’abaguzi b’ibyo bagurisha bityo bakagura isoko bagamije kugurishaho (expanding their target market…Ni naho bahurira n’abandi bacuruzi bamwe bakigira ku bandi mu kunoza gufunika no kunoza serivisi."

Akomoza ku bicuruzwa biba byahanzwe n’abanyarwanda ariko ntibihabwe amazina yagize ati “Hari ubwo umuntu akora itara ryo mu giti, ukaba nta handi warikura ariko kuko nta zina ryihariye rifite, ugasanga itara na nyiraryo ntibamenyekana kuko nyine riracyitwa itara muri rusange, nyamara ribaye rifite izina runaka ryihariye ryamenyekana kurushaho,rikaba umwihariko we .”

Umulisa avuga ko ‘Iby’iwacu’ atari iri murikabikorwa gusa bazakora, kuko bifashishije iri zina bazazana‘impinduka mu bucuruzi’, byose bigamije kuruhushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda n’ibihakorerwa haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yakomeje avuga ko ibindi bikorwa biteganyijwe vuba harimo “Iby’iwacu awards n’ Iby’iwacu tour and campaign”, byose bigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Kugeza ubu ibigo bisaga 15 nibyo bizitabira imurikabikorwa ryiswe “Iby’Iwacu Brand Exhibition 2017’, birimo ibitunganya ibikomoka ku buhinzi, iby’ikoranabuhanga; ibigo by’ubwishingizi; ibikora ibikoresho by’isuku; ubuki; imitobe; ibigo by’ubudozi ndeste n’ubukorikori.

Kuba batangiranye n’ibigo bibarirwa muri 15, Umulisa avuga ko byatewe cyane nuko igikorwa kigitangira, gusa yemeza ko umubare uzagenda wiyongera uko imyaka izagenda iza.

Ati “Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingombyi, ubu dutangiye urugendo rwacu rwo gukangurira abamurika kwita ku buryo bapfunyikamo, uburyo bamenyekanisha amazina y’ibicuruzwa byabo ndetse no kwita ku mitangire ya serivisi muri rusange, by’umwihariko gukangurira Abanyarwanda kugura ibikorerwa mu Rwanda no gukundisha amahanga iby’Iwacu.

Ubuyobozi bwa “Iby’iwacu” buvuga ko bugiye gufasha ibigo bitandukanye kuva ku rwego rumwe bikagera ku rundi binyuze mu kubifasha kumenyekanisha no kugaragaza ibyo bakora ku isoko ryaba iry’iwacu ndetse n’isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi wa "Iby’iwacu", Umulisa Fiona Cécile

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza