Inyungu u Rwanda rwiteze ku isoko rusange muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 03:12
Yasuwe :
3 3

Ba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, bahuriye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu mu biganiro bigamije gushyiraho isoko rihuriweho ku mugabane wa Afurika.

Ibi biganiro ni bimwe mu bibimburira inama y’abakuru b’ibihugu ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’ , izateranira i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018.

AU isobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye ku kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%. Isoko rusange ry’ubucuruzi muri Afurika ryitezweho gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’abanyafurika nibura mu 2022 bukaba bugeze kuri 25%.

Iri soko rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bigizwe n’abaturage miliyari imwe na miliyoni 200, n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Rizatuma Afurika ijyana n’impinduka mu bucuruzi zikomeje kuba hirya no hino ku Isi, aha twavuga nka politiki ya Trump n’ukwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi k’u Bwongereza, kunoza imikoranire mu bucuruzi n’indi migabane no kongera amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ku mugabane.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Hope Tumukunde, yatangaje ko iri soko ari inyungu ikomeye ku Rwanda rwari rusanzwe mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ariko ko wari isoko rito.

Ati “Ubu turagura mu bihugu 55, kuva ku isoko rito ujya ku rinini ririmo abantu benshi bashobora kugura ibikorerwa hano mu Rwanda ukabyohereza muri ibyo bihugu byose cyangwa se ukaba wagira n’ibikorerwa muri ibyo bihugu byose uzana hano gucuruza. Abanyarwanda cyane abacuruzi, abikorera, ni amahirwe aje yiyongera ku yandi bari bafite.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko rwacu kugira ngo bakorane n’ibindi bihugu ni ikintu gikomeye, inganda ziziyongera, ibicuruzwa biziyongera yaba ibiza mu gihugu, yaba ibijya mu bindi bihugu kuko nta nkomyi izaba ihari. Ubundi habagaho inkomyi zijyanye n’imisoro n’ibindi binyuranye bitanashingiye ku mafaranga ariko ubu bizaba bidahari. Bizaba ari nk’igihugu kimwe gikora ibintu, kibicuruzanya aho bikenewe; numva ari ikintu dukwiye gushishikariza abanyarwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Hope Tumukunde, yatangaje ko abanyarwanda bazungukira byinshi kuri soko

AU isobanura ko ibicuruzwa byinshi byo muri Afurika bisoreshwa umusoro uri hejuru iyo bihererekanwa mu bihugu byo kuri uyu mugabane kurusha iyo byoherejwe hanze yawo.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Thomas Kwesi Quartey, yatangaje ko aya masezerano y’isoko rimwe rihuriweho muri Afurika, azakuraho burundu iki kibazo cy’umusoro mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, byorohereze abacuruzi bo kuri uyu mugabane kuhakorera ibikorwa byabo.

Thomas Kwesi Quartey ukomoka muri Ghana yakomeje atangaza ko ibigo bito n’ibiciriritse bishobora kungukira muri iri soko ku buryo byabona uburyo bijya bigeza ibyo bikora ku bigo bikomeye byo mu karere, hanyuma nabyo bikabyohereza ahandi.

Yatanze urugero rw’imodoka, avuga ko mbere yo kujya gucuruza imodoka hanze, uruganda muri Afurika y’Epfo rukura ibikoresho muri Botswana n’ibyatunganyirijwe muri Lesotho; byose bigakorwa kubera amasezerano yashyizweho n’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Yakomeje avuga ko ibigo bito n’ibiciriritse ari ishingiro ry’iterambere, byihariye 80% ry’ibikorwa by’ubucuruzi. Gusa bikunze guhura n’ibibazo bijyanye no kwinjira ku isoko ngo bibashe guhanga kuko biba bicyiyubaka.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, aherutse gutangaza ko bimwe mu bihugu bya Afurika bitazasinyira i Kigali amasezerano ashyiraho isoko rusange ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’bitewe n’amategeko asanzweho muri byo.

Ati “Tumaze kumvikana ku masezerano kandi turabona ibihugu byinshi byiteguye gusinya ikintu gito kirimo ni uko hari ibihugu bitewe n’amategeko yabyo, byo byiteguye guhita bisinya ariko hari ibihugu bizabanza kujya kuganira n’Inteko zishinga amategeko kugira ngo bisinye nyuma.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, we yabwiye abanyamakuru ko abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira Inama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’.

Iyi gahunda ya AU ikuriwe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, ndetse icyo gihugu nicyo cyagombaga kwakira iyi nama ariko muri Mutarama abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye Perezida Kagame uyoboye AU ko iyi nama yazanwa i Kigali.

Aya masezerano amaze imyaka 40 akorwaho ategerejweho impinduka zikomeye kuri uyu mugabane.

Ibihugu bya Afurika bicuruzanya gake cyane hagati yabyo ugereranyije n’uko ibindi bihugu bibikora, kuko muri Afurika buri ku gipimo cya 16%, ugereranyije na 19% muri Amerika y’Epfo; 51% muri Aziya; 54% muri Amerika ya Ruguru na 70% mu Burayi.

Biteganyijwe ko CFTA izazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rigizwe n’abaturage miliyari 1.2, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.

Umunyamabanga Mukuru wa AU, Mourad Ben Dhiab, ni umwe mu bitabiriye iyi nama

Amafoto: Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza