Kicukiro: Airtel yifatanyije n’abaturage mu muganda inatangira mituweri abatishoboye 665

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Ikigo cy’itumanaho, Airtel Rwanda, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu muganda rusange wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 ubwo bubakaga Umudugudu w’icyitegererezo wa Abaraya, banatanga miliyoni 2 Frw zo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 665 batishoboye.

Uwo mudugudu w’icyitegererezo uri muri gahunda yo kwimura abantu bagera kuri 70% batuye ahantu habateza ibyago no gutuza abatishoboye, barimo abantu bafite ubumuga n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri uwo mudugudu hamaze gutuzwa imiryango igera kuri 52 ndetse biteganyijwe ko izakomeza kwiyongera ikagera ku 100 igihe umushinga wo kuhubaka uzaba urangiye.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuganda, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa bagisha ku iterambere ry’igihugu birimo n’umuganda no gufatanya n’Abanyarwanda by’umwihariko.

Yagize ati “Ni ikintu gihsimije kuba turi hano hamwe namwe muri iki gikorwa kandi turifuza gufatanya kugira ngo uyu mushinga uzagere ku ntego zawo kandi abaturage bagire ubuzima bwiza banatuye heza.”

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yashimiye ubufatanye n’inkunga bya Airtel Rwanda mu guteza imbere sosiyete nyarwanda, anasaba urubyiruko gukomeza kugaragaza uruhare rwarwo mu kwiyubakira igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rufite amateka akomeye ku n’urubyiruko kuko mu 1994 rwashowe n’ubuyobozi bwariho mu gusenya igihugu. Ubu dufite ubuyobozi bwiza burukangurira kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu.”

Umuganda ni igikorwa gihuriza hamwe abaturage mu bikorwa binyuranyr birimo kwiyubakira ibikorwa remezo cyangwa kubakira abatishoboye, kiba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Abakozi ba Airtel bifatanyije n'abaturage mu muganda i Masaka
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Amit Chawla
Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yifatanyije n'abaturage mu muganda
Ubwo Chawla yashyikirizaga umwe mu baturage ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza