RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bitanu bishya mu mwaka umwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kanama 2018 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kizafungura ibyerekezo bitanu bishya mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo iyi minisiteri yasinyanaga imihigo n’ibigo biyishamikiyeho, y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Mu byerekezo bishya indege za RwandAir zizatangira gukoreramo harimo Addis Ababa muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa, Tel Aviv muri Israel, Guinea na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gufungura ibyerekezo bitanu bishya bivuze ko ibyerekezo by’indege za RwandAir biziyongera bikava kuri 26 bikagera kuri 31. Bizajyana no kongera abagenzi iki kigo gitwara kuko bazava ku 926 571 babarwaga kugeza muri Kamena uyu mwaka bakagera ku 1,151,300 mu mwaka utaha.

RwandAir iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko RwandaAir iri kwagura ibikorwa kubera ko abantu benshi basigaye bifuza kuza mu Rwanda haba mu nama, mu bucuruzi n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Kubera gahunda ya MICE turi kwakira inama nyinshi mpuzamahanga, bikongera umubare w’abantu baza mu Rwanda haba mu bucuruzi, mu nama, ndetse n’ubukererugendo.”

Gatete yongeyeho ko ubu RwandAir iri gushyira ingufu mu bwikorezi bw’imizigo kuko u Rwanda rufite byinshi rwohereza hanze nk’indabyo, imbuto, imboga n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, imizigo RwandAir yatwaye yiyongereyeho 60 %, ikava kuri toni ibihumbi umunani mu mwaka wabanje, ikagera kuri toni ibihumbi 13 .

Yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bifuza kongera iyo mizigo ku kigero kiri hagati ya 25 % na 30%.

RwandAir kandi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize yatangije ingendo mu byerekezo bishya nka Dakar, Bruxelles, Abuja na Cape Town.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’ikigo gitanga serivizi z’indege cya Aziya na Pasifika, CAPA TV, muri Kamena uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko intego ari uko Kigali iba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, ndetse RwandAir yamaze kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.

Yakomeje agira ati “Ubu turi kureba Addis nk’icyerekezo gishya, turi kureba kuri Djibouti, turi guteganya gufungura ingendo nshya nyinshi muri Afurika. Ubu tuhafite 22 ku buryo twifuza gukomeza kwagura isoko.”

Yavuze ko bateganya kwakira izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 zizaza mu ntangiriro z’umwaka utaha n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX. Indege za Max ni nziza kuri Afurika kuko zizafasha RwandAir mu ngendo ndende iteganya gutangiza.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi nibwo biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera izaba igeze kuri 70 % bitarenze Kamena 2019, kikazuzura bitarenze igihembwe cya mbere cya 2019/2020.

RwandAir ikomeje kwagura ibikorwa mu gufungura ingendo nshya no kugura indege zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza