Trust Industries yagabanyirije ibiciro abagurira ibikoresho byayo muri Expo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byari bimenyerewe ko uruganda Trust Industries rukora ibikoresho by’isuku ruranguza gusa, kuri ubu rwashyize igorora abitabira imurikagurisha mpuzamahanga riri kuba ku nshuro ya 21, aho ruri kugurisha mu buryo busanzwe kandi ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibisanzwe.

Iri murikagurisha ngarukamwaka riri kuba ku nshuro ya 21, ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikazasozwa ku wa 15 Kanama 2018, ryahurije hamwe abamurika ibicuruzwa na serivisi baturutse mu bihugu bisaga 20.

Trust Industries isanzwe ikora ibikoresho birimo amasabune yo gukaraba no gukora amasuku, impapuro z’isuku kandi byinshi ikabikora yifashishije ibikoresho by’ibanze biboneka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’uru ruganda rumaze amezi agera kuri abiri rutangije ubukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana na Clear’, aho uguze isabune y’ubururu yo kumesa agira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo na moto, buvuga ko bazanye umwihariko muri Expo kuko ushobora kurangura cyangwa ukagura ibikoresho bike kandi ku giciro gito.

Urugero ni nk’iyi sabune izwi nka Clear ubusanzwe igura amafaranga 500 Frw mu maduka n’amasoko atandukanye, abageze aho Trust Industries iri kumurikira ibicuruzwa byayo bakaba bayigurira kuri 400 Frw gusa.

Uretse uku kugabanya ibiciro kandi, abagize icyo bagura bose binjira mu mubare w’abanyamahirwe bazatsindira ibihembo bigizwe n’ibikoresho bitandukanye bikorwa na Trust Industries. Bizajya bitangwa buri wa Gatanu na Gatandatu kugeza Expo irangiye.

Trust Industries iherereye mu Ntara y’Iburasirazu mu Karere ka Bugesera, ikora ibikoresho by’isuku bisaga 28, birimo impapuro zikoreshwa mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero. Rufite ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.

Abagana Trust Industries babasha kwigurira ibikoresho by'isuku ku giciro kiri hasi
Kugurira ibikoresho bya Trust Industries muri Expo biguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo amasabune, impapuro z'isuku n'ibindi
Muri Expo Trust Industries iri kumurika no kugurisha ibikoresho by'isuku ikora byiganjemo ibikorwa hifashishijwe ibintu by'ibanze bikorerwa mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza