Umunsi wa mbere w’Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2017(Amafoto)

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 22 Kanama 2017 saa 12:56
Yasuwe :
1 0

Umunsi wa mbere w’imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali urimo kurangwa n’imirimo itandukanye yo gusoza ibijyanye n’imyubakire, gusiga amarangi no kugezamo ibizamurikwa.

Ucyinjira i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, rigiye kuba ku nshuro ya 20, ubona ko ibikorwa nyirizina byo kumurika bitaratangira kuko hari ahataragezwa ibicuruzwa, abandi barimo gutaka aho bazakorera .Icyakora restaurant zo zatangiye gukora nubwo abakiliya bakiri bake.

Abantu bari kwinjiramo kugira ngo bashakishe akazi kaba ako kureshya abakiriya cyangwa akandi ako ari ko kose, gusa baravuga ko barimo gusubizwa inyuma ku mpamvu z’umutekano.

Rukundo Egide ati “ Nazindutse kare nje gushaka akazi; ndimo ndashaka uko nakwinjira ahabera imurikaguirisha ngo ntangire gusaba akazi ariko ntibyoroshye, abashinzwe umutekano baremerera gusa abagaragaza ko bazamurika ngo bajye kwitegura.”

Hitimana Frank umurika ibikorwa bya Rwanda Foam Ltd yavuze ko biteguranye udushya akaba ari byo ashingiraho icyizere ko bazabona abaguzi benshi. Ati “ Twizeye kuzabona abakiriya benshi kuko ibiciro biba byagabanyijwe kandi haba hari n’udushya twabazaniye batazi.”

Kaitesi Edith wa CIMERWA ati “ Igihugu cyacu kiratera imbere mu myubakire, turashaka kwereka abazitabira iyi expo ubwiza bwa sima bubakisha bikaramba.”

Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali ry’uyu mwaka rizamara ibyumweru bibiri aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abaturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku isi. Rizafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017.

Imurikagurisha mpuzamahanga rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 20
Ibikorwa byo kumurika nyirizina ntibiratangizwa ku mugaragaro, henshi baracyari mu myiteguro
Ahateganyijwe kumurikirwa ibikorwa by'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere, RDB
Aho Banki ya Kigali izamurikira ibikorwa byayo
Bamwe bari mu myiteguro ya nyuma ibinjiza mu imurikagurisha nyirizina
Bralirwa yamaze gutegura aho izamurikira ibicuruzwa byayo
Hamwe na hamwe bari bagikora isuku ngo aho bazakorera hazabe hasa neza
Abacuruza ibiribwa bo batangiye gukora nubwo abakiliya bataraba benshi
Bamwe bamaze kugeza ibicuruzwa byabo aho bizamurikirwa ndetse bizeye kubona abakiliya benshi
Igice cyahariwe kumurikirwamo ibicuruzwa bya Movit
Inzu yubatswe izamurikirwa abashaka kuva mu bukode

[email protected]
Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza